Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda yeguye
Bizimana Dominique wari umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike yeguye
Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yari amaze atorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Dominique yatangaje ko yeguye.

N’ubwo atigeze atangaza impamvu nyamukuru yatumye yegura, hari hashize iminsi havugwa ko hari ibyemezo bifatwa n’abayobozi atabizi ntabyishimire.
Komite Olempike yatowe tariki 11/03/2017 iyoborwa na Ambasaderi Munyabagisha Valens.

Si ubwa mbere kandi Umunyabanga wa Komite Olempike yeguye, kuko na komite yabanjirije iyi, Habineza Ahmed wari Umunyamabanga mukuru nawe yeguye nta mwaka ushize.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|