U Rwanda muri gahunda yo kubaka siporo mu buryo buhamye mbere yo gushaka ibikombe
Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, Igihugu cyakomeje kwiyubaka no kuzamuka mu nzego zitandukanye harimo ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, koroshya ibijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa n’ibindi. Ariko urwego rugikeneye gukorwaho byinshi ni urwego rwa siporo.
Mu mateka, urwego rwa siporo mu Rwanda, nta byinshi rukunze kugaragaza yaba mu rwego rw’Akarere cyangwa se ku rwego mpuzamahanga. Abakinnyi bakunze kuvugwaho kuba bari ku rwego rudashimishije ndetse na hamwe wagasangaga ibikorwa remezo bitameze neza, ibyo bikagira ingaruka zo kuba Igihugu cyakwakira amarushanwa mu mikino itandukanye. Ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho muri siporo byakunze kudindizwa igihe kinini no gutsindwa kenshi mu mikino ndetse no kutagira ibikorwa remezo bikurura ubukerarugendo bushingiye mu mikino.
Impuguke mu bijyanye na siporo avuga ko u Rwanda ubu rutaragera ku rwego rwo kuba rwasaba umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru kuba yazana igikombe cy’Afurika, African Cup of Nations (AFCON).
Gusa akongeraho ko ubu Igihugu kirimo gitegura iterambere rirambye rya siporo ry’igihe kirekire. Kuko cyabanje kwita cyane cyane ku kubaka ibikorwa remezo bya siporo bikomeye hagamijwe kwinjiza amafaranga aturuka mu marushanwa mpuzamahanga. Ibyo nibirangira hazakurikiraho indi ntambwe yo kuzamura ireme rya siporo.
Iyo mpuguke mu bya siporo yagize ati, “Bigaragara cyane ko Guverinoma yahisemo kubanza kwita cyane cyane ku bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo, yaba ibyo yubaka ubwayo cyangwa se ishyigikira iyubakwa ryabyo mu buryo buziguye. Usanga ikitaweho cyane ari ukongera ibikorwaremezo”.
U Rwanda rwiteguye kuba igicumbi mu kwakira imikino itandukanye mu myaka iri imbere
U Rwanda rwiteguye kuba igicumbi mu kwakira imikino itandukanye mu gihe kiri imbere (future sports hub), binyuze mu kubaka ibikorwa remezo byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga (International standards).
Imishinga y’ingenzi muri urwo rwego, harimo BK Arena, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, yubatswe mu 2019, hari kandi Sitade zitandukanye harimo iya Huye, Sitade yitiriwe Pelé (Kigali Pelé Stadium), ndetse na Sitade Nyagatare.
Izo Sitade kandi zunganirana na Sitade ya Bugesera na Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu. Kuri izo kandi hiyongeraho Sitade Amahoro yavuguruwe ubu ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45.000 ndetse n’umushinga ukiri gutunganywa wa Remera Sports Complex.
Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors mu mukino wa Basketball muri Amerika (NBA), akaba yaranashinze umuryango wa Giants of Africa, ashimirwa kuba ari we wahaye u Rwanda igitekerezo cya kubaka BK Arena.
Uko kuba Ujiri yarinjiye mu bikorwa remezo bya siporo by’u Rwanda, biri mu bizafasha mu kwagura igice cy’i Remera cyahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka (Kigali Sports Hub) karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena, binyuze mu mushinga w’icyanya cy’ibikorwaremezo bya siporo Zaria Court.
Umuryango wa Giants of Africa wiyemeje kubaka ibibuga bya Basketball bigera kuri 30 hirya no hino muri Afurika, 8 muri byo bikaba biteganyijwe kubakwa mu Rwanda.
Gushyira imbaraga mu bikorwa remezo byatangiye kubyara umusaruro mu buryo butandukanye, harimo amasezerano yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL) mu kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa, ikabera muri BK Arena mu nshuro enye ziheruka.
Uretse Basketball, hari imikono irimo Tennis, Golf, ndetse na Cricket nabyo byagaragayemo impinduka zikomeye aho amarushanwa mpuzamahanga yo muri urwo rwego asigaye akinirwa mu Rwanda.
Iyo mikino uretse kuba yakira n;u Rwanda, inakurura ibyamamare muri siporo ku rwego mpuzamahanga, biba byitabiriye amarushanwa muri iyo mikino ndetse bakishimira uburyo aba ateguwe bigatuma bagenda bavuga neza u Rwanda. Si ibyo gusa kuko u Rwanda rumaze kubaka izina mu kwakira inama mpuzamahanga za siporo, zinaba umwanya mwiza wo gusigira urubyiruko rw’u Rwanda icyo rufatiraho icyitegererezo.
Uretse guteza imbere ibikorwa remezo kandi, u Rwanda rwanagiranye ubufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru yo mu Burayi harimo Arsenal, Paris Saint-Germain, ndetse na Bayern Munich binyuze muri gahunda ya ’Visit Rwanda’, igamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda ariko bikajyana no kuzamura u rwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda bihereye hasi.
Muri iyo masezerano harimo gahunda zo gushinga amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru no gutegura amarushanwa atandukanye harimo nka PSG Academy World Cup no kuzamura abakinnyi bakiri bato.
Mu mwaka wa 2023 gusa, ibikorwa bijyana na siporo byinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni 13 z’Amadolari nk’uko byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko.
Ibigo by’u Rwanda bya Rwanda Convention Bureau (RCB) na Rwanda Development Board (RDB), bigira uruhare rukomeye mu mu kwakira izo nama zitandukanye, binyuze mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Muri izo gahunda zose zo guteza imbere siporo, ubu ku isonga hari Mukazayire Nelly, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo ndetse na Minisitiri wa siporo, Nyirishema Richard. Gushyirwa muri iyo myanya bigaragaza ubushake bwa Guverinoma mu guteza imbere ireme rya siporo.
Impuguke mu bya siporo yaganiye na Kigali Today, ishimangira ko kugira ngo urwego rwa siporo rw’u Rwanda rugere ku ntego zarwo, bisaba gukora nk’ikipe ndetse no gukorana.
Yagize ati, ”Bakwiye kumva ko niba umwe anyereye n’undi ari ko bimugendekera. Kwinubira ibitagenda neza mu mikino ntacyo byafasha. Bagomba gukorana kandi bakubaka ubufatanye bukomeye n’amashyirahamwe ya siporo”.
Nubwo Minisiteri ya Siporo, utavuga ko yiteguye kuba yakwakira nonaha igikombe cya CAF, cyangwa andi marushanwa akomeye mu Rwanda, ariko icyo yashyize imbere ni ukubaka imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa baba abo mu gihugu ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga.
Kuzirikana kandi uruhare rw’abantu batandukanye bakomeye muri siporo barimo nka Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ndetse na Masai Ujiri. ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bizafasha mu gukomeza kuzamura no kugeza ku rwego rwiza siporo y’u Rwanda mu bihe biri imbere.
Ohereza igitekerezo
|
Igihugu cyacu kiratera imbere ku buryo bugaragarira buri wese. Muri gahunda yo kubaka ibikorwaremezo bya sport, reka mbasabe kumvikanisha biruseho ko Akarere ka MUSANZE gakeneye STADE NZIZA ijyanye n’igihe, hajye habera imikino mpuzamahanga, baharare bahamare igihe, maze ntiriwe mvuga inyungu zabyo, muzazimenyere kuri Musanze by’umwihariko n’igihugu cyose muri rusange.
Ni byiza ariko ikibazo nyamukuru sibikorwa remezo ahubwo namanyanga ari muri sport byumwihariko: Football.
Igihe cyose APR ikiyoboye Football nta terambere tuzagiramo.