MINISPORTS yatangaje andi mabwiriza mashya mu mikino arebana na Guma mu Karere
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yatangaje andi mabwiriza ajyanye n’imikino mu Rwanda, yibanda kuri gahunda ya guma mu karere iheruka gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21/06/2021, yashyizeho ingamba zijyanye no guhangana n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Rwanda, zirimo na gahunda y’uko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, ndetse no hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.
Minisiteri ya Siporo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje amabwiriza yisumbuyeho ajyanye n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, aho by’umwihariko yagarutse ku makipe yambukiranya uturere agiye gukina imikino ya shampiyona n’andi marushanwa.
Aya mabwiriza avuga ko amakipe yifuza kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, asabirwa uburenganzira n’urugaga cyangwa ishyirahamwe abarizwamo, rugasabwa akarere ikipe isohotsemo ariko bikanamenyeshwa akarere ikipe igiyemo.
Amabwiriza mashya ku buryo burambuye



Bimwe mu byari bihanzwe amaso nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, harimo isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura umunsi umwe mu makipe ahatanira igikombe, n’iminsi ibiri ku makipe ahatanira kutamanuka.

IMIKINO YARI ISIGAYE MURI SHAMPIYONA
AMAKIPE 8 YA MBERE
Tariki 25 Kamena 2021
Marine FC vs Bugesera FC (Ubworoherane Stadium, 15.30PM)
APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium, 15.30PM)
AS Kigali vs Police FC (Muhanga Stadium, 15.30PM)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 15.30PM)
AMAKIPE 8 YO HASI
Tariki 25 Kamena 2021
Gorilla FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium, 12.00PM)
Kiyovu SC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 12.00PM)
AS Muhanga vs Gasogi United (Muhanga Stadium, 12.00PM)
Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 12.00PM)
Tariki 28 Kamena 2021
Mukura VS&L vs Muhanga (Huye Stadium, 15.00PM)
Gorilla FC vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15.00PM)
Gasogi United vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, 15.00PM)
Etincelles FC vs Musanze FC (Muhanga Stadium 15.00PM)
Ohereza igitekerezo
|