Maroc, Portugal na Espagne zahawe Igikombe cy’Isi cya 2030,Saudi Arabia yifuza icya 2034

Ku wa 4 Ukwakira 2023, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi yatangaje ko Igikombe cy’isi cya 2030 kizakinirwa muri Maroc, Portugal na Espagne ndetse no ku mugabane wa Amerika y’Epfo.

Iki ni igikombe cy’isi kizakinwa hanizihizwa imyaka 100 kimaze gikinwa, kuko cyakinwe bwa mbere mu mwaka w’i 1930. Ibihugu bya Maroc, Portugal na Espagne byari mu byari byasabye kucyakira ndetse na Saudi Arabia.

Igikombe cy'isi cya 20230 kizabera mu bihugu bitatu
Igikombe cy’isi cya 20230 kizabera mu bihugu bitatu

Ejo ku wa Gatatu ni bwo ibi bihugu bitatu bikomoka ku migabane ibiri byahawe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa rya mbere rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.

Kuri ibi bihugu ariko haziyongeraho ibihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo ari byo Argentine, Paraguay na Uruguay kubera ko ariho irushanwa ryatangiriye bwa mbere mu 1930.

Ibi bizatuma muri iki gikombe cy’Isi 2030, imikino itatu ifungura izabera muri Amerika y’Epfo aho uwa mbere uzabera muri Uruguay nk’ahabereye igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere ikanagitwara, undi ubere muri Argentine yatsindiwe ku mukino wa nyuma icyo gihe ndetse no muri Paraguay habarizwa icyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Amerika y’Epfo ikaba yahawe umukino.

Ibi bihugu bitandatu bizakira iri rushanwa bizahita bihabwa itike yo kwitabira nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe igikombe bizaba ari ubwa mbere kizaba gikiniwe ku migabane itatu itandukanye dore ko izaba ari Afurika(Maroc),u Burayi (Portugal na Espagne) na America y’Epfo( Paraguay, Argentine na Uruguay).

Saudi Arabia yikuye mu bifuzaga Igikombe cy’Isi cya 2030 yifuza icya 2034:

Ku ikubitiro Saudi Arabia nayo yifuzaga kwakira iki gikombe cy’isi aho yifuzaga gufatanya na Misiri n’u Bugereki ariko nyuma bakuramo ubusabe bwabo. Nyuma yo gutangaza abazakira iri rushanwa 2030 Saudi Arabia yahise itangaza ko nabo bifuza kuzakira icyo muri 2034 nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu Abdul Aziz bin Turki Al Faisal aho yavuze ko kwakira iri rushanwa bizabafasha kuba igihugu kiyoboye mu isi y’imikino.

Saudi Arabia irifuza kwakira Igikombe cy'isi 2034
Saudi Arabia irifuza kwakira Igikombe cy’isi 2034

Ibi byemezo byose byatangajwe na FIFA ku gikombe cy’isi cya 2030 n’ibindi bitandukanye bizemerezwa ku mugaragaro mu nama y’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi izaba mu 2024. Igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka