Kwibohora kwatumye u Rwanda rugirirwa icyizere cyo kwakira amarushanwa akomeye
Nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA zibohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994,Leta yakoremereje urugamba rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse mu bice byose.
Muri siporo urugamba rwakomereje mu kongera gusana imitima no guhuza abantu bakunga ubumwe bagasabana ndetse bakongera kugira icyizere kugeza ubwo n’amahanga yari yarahebye u Rwanda yongeye kurugirira icyizere,u Rwanda rukakira amarushanwa mpuzamahanga rutari rwarakiriye mbere.
Bwa mbere u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 na 20.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rutarakira irushanwa rikomeye mu mupira w’amaguru, nyuma y’imyaka 25, u Rwanda rumaze kwakira amarushanwa akomeye hakaba n’andi ari mu nzira.
Muri Mutarama na Gashyantare 2009, u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka ruhagarariwa n’ikipe yari irimo abakinnyi nka Niyonzima Haruna, Mugiraneza Jean Baptiste n’abandi.
Iyi mikino yagenze neza yerekana ko no kwakira andi marushanwa bishoboka maze sitade zitangira kuvugururwa u Rwanda rwahembwa kwakira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17.Muri iri rushanwa Rwanda rwageze ku mwanya wa nyuma, biruhesha itike yo gukina igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.
CHAN mu Rwanda, igikombe cya kabiri gikomeye muri Afurika

Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN" kuva tariki 16 Mutarama 2016 kugeza taliki ya 07 Gashyantare 2016, aho u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rusezerewe na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.


Uko u Rwanda rwateguye rukanakira irushanwa, byashimwe n’amahanga kuko si buri wese ubishobora, dore ko mu myaka ine yakurikiyeho abagombaga ibihugu bya Kenya na Ethiopia byagombaga kwakira iri rushanwa byarabananiye ryimurirwa ahandi.

CECAFA mu Rwanda
Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwakiriye CECAFA y’ibihugu mu mwaka wa 1999, ndetse iza no gutwarwa na Rwanda B itsinze Kenya ibitego 3-1.
Si iyo gusa, kuko u Rwanda rwakomeje kwakira na CECAFA y’amakipe inshuro 5 (2000, 2004, 2007, 2010 na 2014), aho APR yanabashije kuyegukana inshuro eshatu muri enye yabereye mu Rwanda (2004, 2007 na 2010), ubu ikaba nanone igiye kongera kuhabera.
Muri Basketball, u Rwanda rwagiriwe icyizere mu kwakira imikino itandukanye
1997: Clubs Champions Zone 4 yabereye I Kigali
2000: Zone 5 Clubs Championship (Abagabo n’abagore)
2002: Irushanwa rihuza imijyi yo muri Afurika y’i Buraisrazuba ku bagabo n’abagore
2007: Amajonjora ya AFROBASKET muri Zone 5 (Abagabo n’abagore), aho u Rwanda mu bagabo rwahise runabona bwa mbere itike yo gukina igikombe cya Afurika muri Basketball (AFROBASKET) cyabereye muri Angola.
2007: Zone 5 Clubs Championships, (Abagabo n’abagore)
Gashyantare 2009: Amajonjora ya AFROBASKET muri Zone 5, Men & Women (Stade Amahoro), aho u Rwanda mu bagabo rwahise runabona bwa mbere itike yo gukina igikombe cya Afurika muri Basketball (AFROBASKET) cyabereye muri Madagascar.
Ukuboza 2009: FIBA AFRICA Clubs Championship (Abagabo).
Gashyantare 2011: Amajonjora ya AFROBASKET & ALL AFRICAN GAMES (AAG) ya Zone 5, (Abagabo n’abagore), u Rwanda rwanabonye bwa mbere itike yo kwerekeza muri All African Games yabereye i Maputo muri Mozambique.
Kanama 2010: AFROBASKET U18 (Abagabo)
Kamena 2012: Amajonjora ya AFROBASKET U18 muri Zone 5, (Abagabo n’abagore)
Kamena 2015: AFROBASKET U16, (Abagabo n’abagore) aho u Rwanda naho mu bagabo rwahise runabona bwa mbere itike yo gukina igikombe cya Afurika muri Basketball mu batarengeje imyaka 16 (AFROBASKET) cyabereye muri Mali ku bagabo ndetse na Madagascar ku bagore.
Ukwakira 2015: Zone 5 Clubs Championship, (Abagabo n’abagore)
Kanama 2016: AFROBASKET U18 (Abagabo)
Nyuma y’ayo marushanwa atandukanye u Rwanda rumaze kwakira, u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika cya 2021 muri Basketball’ Afrobasket 2021’, rikazabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena.

Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga igera ku isonga muri Afurika
Mu myaka ya kera u Rwanda rwakoraga isiganwa rizwi nka Tour du Rwanda, rikitabirwa n’abyanarwanda gusa kandi ntirikorwe kinyamwuga ku buryo ritari rinemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku isi (UCI).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri siganwa ryeje gushyirwamo imbaraga kugeza ubwo ryemewe na UCI ndetse ritangira gukurura amakipe mpuzamahanga ritera indi ntambwe riva ku cyiciro cya 2.2 rijya kuri 2.1 ritangira kwitabirwa n’amakipe akomeye arimo n’asanzwe akina Tour de France nka Astana Pro Team yo muri Kazakhstan.


Mu mukino w’amagare kandi u Rwanda rurahabwa amahirwe menshi yo kwakira shampiyona y’isi muri 2025.Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangiye urugendo rwo gusaba kwakira iyi shampiyona igihugu cya Maroc cyifuza.
Muri 2018 ubwo umuyobozi wa UCI, David Lappartient yaje kwirebera Tour du Rwanda,yatangaje ko yifuza kubona u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye shampiyona y’isi mu mukino w’amagare.
Shampiyona Nyafurika mu mukino w’amagare
Usibye Tour du Rwanda, u Rwanda rumaze kugirirwa icyizere inshuro ebyiri zo kwakira Shampiyona Nyafurika mu mukino w’amagare, isiganwa rihuza ibihangange mu mukino w’amagare bikomoka ku mugabane wa Afurika.


Marathon mpuzamahanga y’Amahoro
Mu mukino wo gusiganwa ku maguru, isiganwa rizwi nka Kigali International Peace Marathon ni rimwe mu marushanwa rihuza abantu benshi, rigakorwa mu byiciro bitandukanye, iri rikaba rimaze imyaka 15 ribera mu mujyi wa Kigali.



Kigali Convention Center yakiriye inama y’abayobozi ba FIFA
Tariki 26/10/2018 ni bwo bwa mbere u Rwanda rwari rwakiriye inama y’Abayobozi bakuru ba FIFA, imwe mu nama yanafatiwe imyanzuro ikomeye nko kwemerera CAF ko igikombe cy’Afurika kiva muri Mutarama na Gashyantare kikajya gikinwa mu mpeshyi, ndetse no muri Amerika y’Epfo bakazajya bakina igikombe cya Copa America mu myaka itari giharwe uhereye muri 2020, ndetse bananga ko imikino imwe n’imwe ya Shampiona ya Espagne yazajya ikinirwa muri Amerika, aho banzuye ko Shampiona y’igihugu yose igomba kujya ikinirwa muri Espagne.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|