Karekezi Léandre yatorewe kuyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu matora yo kuzuza imyanya muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Karekezi Léandre yatowe ku majwi 23/23
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu yari agamije gusimbura bamwe mu bayobozi b’iyi Federasiyo baheruka kwegura, barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida wayo.

Karekezi Léandre watorewe kuyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda
Karekezi Léandre wari watsinzwe amatora yari yavuzwemo uburiganya mu majwi aho yari ahanganye na Nkurunziza Gustave, ni we watorewe kuba Perezida aho abitabiriye inama bose uko bari 23 bamutoye ijana ku ijana.
Uko amatora yagenze
Perezida: Karekezi Leandre yayize amajwi 23/23
Visi Perezida wa kabiri: Ruterana Sauveur yagize amajwi 23/23
Umubitsi: Mukamurenzi Providence yagize amajwi 22/23
Ohereza igitekerezo
|