Irushanwa #UmurengeKagameCup2023 ryasojwe, uko imikino yose yagenze (AMAFOTO)

Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Gisagara habereye imikino ya nyuma isoza amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yahuzaga imirenge yose igize igihugu

Ku wa Gatandatu tariki 24/06 mu karere ka Huye na Gisagara nib wo hatangiye imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup, ahakinwaga imikino ya ½, mu gihe ku Cyumweru ari bwo hakinwe imikino ya nyuma (Finals) mu byiciro birimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Seat Ball, kubuguza, gusimbuka, gusimbuka ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.

Mu mupira w’amaguru, Umurenge wa Nyarugende ni wo wegukanye igikombe utsinzeUmurenge wa Ngarama wo mu karere ka Gatsibo ibitego 4-2, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe n’umurenge wa Murunda wo mu karere ka Rutsiro utsinze Umurenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi ibitego 3-0.

Mukansanga Salima ni we wasifuye umukino wa nyuma mu bagabo
Mukansanga Salima ni we wasifuye umukino wa nyuma mu bagabo
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Musabyimana Jean Claude atanga igikombe
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude atanga igikombe

Muri Basketball, mu bagabo igikombe cyatwawe na Musanze itsinze Gatsibo amanita 44 kuri 43, mu gihe mu bagore igikombe naho cyatwawe na Musanze itsinze akarere ka Kamonyi amanota 34 kuri 33.

Muri Volleyball igikombe mu bagabo igikombe cyatwawe n’akarere ka Gasabo gatsinze Kamonyi amaseti 3-0 (25-20, 25-20, 25-22), naho mu bagore akarere ka Gicumbi gatwara igikombe gatsinze aka Nyamasheke amaseti 3-0 (25-15, 25-15, 25-08).

Uko amakipe n’abantu ku giti cyabo begukanye ibikombe n’imyanya ya mbere

U𝗺𝘂𝗽𝗶𝗿𝗮 𝘄’𝗮𝗺𝗮𝗴𝘂𝗿𝘂

MU BAGABO

1. Umurenge wa Nyarugenge (Akarere ka Nyarugenge)
2. Umurenge wa Ngarama (Akarere ka Gatsibo)
3. Umurenge wa Busasamana (Akarere ka Rubavu)

MU BAGORE

1.Murunda (Akarere ka Rutsiro)
2.Rwimbogo (Akarere ka Rusizi)
3.Kacyiru (Akarere ka Gasabo)

Basketball

Men: Musanze

Women: Musanze

Volleyball

Abagabo: Gasabo

Abagore: Gicumbi

Sit Ball

Abagabo: Rubavu

Abagore: Ngoma

Gusiganwa ku magare

Abagabo: Sagan Elisa Manirumva

Abagore: Lilian Uwimbabazi

Kubuguza

Men: Hassan Shukuru

Women: Immaculèe Dusabemariya

Gusimbuka

Abagabo: Nicolas Bizimana

Abagore: Solange Uwamariya

Gusiganwa ku maguru

Abagabo 100m: Valens Manishimwe

Abagore 100m: Ester Uwurukundo

Abagabo 400m: Heritier Ishimwe

Abagore 400m: Francine Mutuyimana

Abagbo 1,500m: David Ishimwe

Abagore 1,500m: Claudine Nyiranzeyimana

Abagabo 15km: Joseph Nzirorera

Abagore 15km: Epiphanie Mutuyimana

Uko imikino ya ½ yari yagenze

ABAGABO:

Musanze 66-48 Muhanga
Kicukiro 59-55 Gatsibo

ABAGORE:

Kamonyi 42-33 Gatsibo
Musanze 35-18 Rutsiro

Volleyball

ABAGABO:

Kamonyi 3-0 Rubavu
Gasabo 3-1 Ngoma

ABAGORE:

Nyamasheke 3-0 Rubavu
Gicumbi 3-0 Nyamagabe

Sitball

ABAGABO:

Kirehe 29-23 Gasabo
Rubavu 27-15 Rulindo

ABAGORE:

Rubavu 27-20 Gasabo
Ngoma 26-19 Gicumbi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka