Imyaka 7 y’icyizere mu iterambere rya Siporo mu Rwanda
Nk’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka by’umwihariko hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, no muri Siporo u Rwanda ruri gutera intambwe yo guhanga no kuvugurura ibikorwa remezo bya SIporo
Muri Mutarama na Gashyantare 2009, U Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu ikipe yari igizwe n’abakinnyi nka Niyonzima Haruna, Mugiraneza Jean Baptiste n’abandi, byari urugero rw’ibishobokamaze Stades zitandukanye zitangira kuvugururwa, nyuma yo kwakira neza iki gikombe u Rwanda rwahembwe no kwakira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17, maze Bayisenge Emery ayobora bagenzi be barimo Rusheshangoga, Usengimana n’abandi, yari yo marushanwa ya mbere akomeye u Rwanda rwakiriye mu mateka yarwo.
Icyo gihe zari impundu zivanze n’imvamutima ku bafana, ariko icyo benshi batamenye ni ingufu zasabwe igihugu kugira ngo ibikorwa remezo bihagije byemerera u Rwanda kwakira ibi gikombe bigerweho.
Nubwo ingengo y’imari yari ikanganye uko gutinyuka kweretse u Rwanda ko byose bishoboka, rutangira gushora mu bikorwa remezo, amarushanwa mpuzamahanga nayo atangira kwisukiranya.
Izo mpinduka zatangjje icyerekezo gishya n’impimduka mu bikorwa remezo bya siporo ari nabyo tugiye kureba.
1. Ivugurura ry’ama stades
Stades zari ibitaka, zashyizweho ubwatsi bugezweho, zinahabwa inyongera y’ibibuga by’imyitozo …
Abakiniye ku bibuga byo mu Rwanda hambere aha ntiyakwibagirwa imikingo yabagamo, ivumbi ritumuka, gusa ubu bene ibyo bibuga biri kuba amateka, ukinira kuri Stade Huye na Kamena z’ubu, ntiyamenya uko abahakiniye mu myaka ishize bari babayeho, twiyambaje bamwe mu bakiniye kuri ibi bibuga mbere, ubu bakaba bakihabarizwa.




Nshimiyimana Canisius wahoze akinira Mukura twamusanze kuri Stade Kamena , yadutangarije ko iyo yibutse ibibuga bahoze bakiniraho, akibuka imvune za hato na hato kubera kutareshya kw’ikibuga, ashima Perezida Kagame wabafashije kubona ibibuga bigezweho.
Yagize ati“Iki kibuga cya Kamena cyahozemo imikingo, umupira waridundaga nkatwe twakinaga inyuma ugashiduka ukoze Penaliti, benshi bagiye bavunikira aha, ariko ubu abana barakina bisanzuye bagakina umupira usukuye, nabigereranya n’aho twe twahoze dukinira ngashima Perezida Kagame waduhaye izi mpano z’ibibuga bigezezweho”


“Nta bushobozi twari dufite bwo kwakira umupira wa nijoro, ariko ubu abantu na nyuma y’akazi barakina, ubona ko nkaHuye Stade yahoze yicaramo abantu nka 1500 nyuma yo kuvugururwa yanahinduye isura y’umujyi”
Imvune za hato na hato zaragabanutse, hari n’abahukiraga amenyo ….
“Ndibuka nk’umukinnyi bita Ngendakumana Djuma Saidi wigeze gukukira iryinyo kuri iki kibuga, nanjye hari inkovu mfite ku kuboko mpita nibuka Kamena ya kera ubwo twari twakinnye n’Intare, iyo rero mbonye iki kibuga abana bari gukiniraho nta n’umwe unyerera nanjye numva nishimye, kuko iyo twajyaga gukina twabanzaga kumenao Vidange ngo imiswa igende” Canisius aganira na Kigali Today

Usibye Stade Kamena, i Huye hari na Stade Huye, iyi yanakiriye CHAN irushanwa rya kabiri muri Afurika mu mupira w’amaguru, byari ubwa mbere habereye irushanwa mpuzamahanga, abaturiye aka karere byari ibyishimo kuri bo, ndetse biba akarusho kuko iyi Stades yari yaravuguruwe isa neza, ndetse na nijoro ikakira imikino kubera amatara yashyizwe kuri iki kibuga.
Musanze, ubu naho bafite ikibuga cy’ubwatsi bushashagirana
Mu karere ka Musanze, aha haba ikipe ya Musanze ikinira kuri Stade Ubworoherane, iki kibuga cyagiye rimwe na riwe kitabasha kwakira imikino imwe n’imwe kubera ikibuga kimeze nabi, akenshi hari iyagiye isubikwa kubera imvura yajyaga ituma ikibuga cyuzura ibyondo ikaba ari Stade iheruka kuvugururwa igashyirwamo ubwatsi bwiza buri ku rwego nk’urwa Stade Amahoro, ni Stade yatashywe tariki 9 Gashyantare 2017, ikaba ifite igice gitwikiriye, urwambariro rujyanye n’igihe ndetse n’ubwiherero, aho imirimo yo kuvugurura iyi Stade yatwaye Miliyoni 170RWf.

I Rubavu, ngo sibo bakira ibibuga birimo amabuye n’amakoro …..

Mu karere ka Rubavu, habarizwa Stade Umuganda, igizwe n’ikibuga cy’imyitozo cy’ubwatsi bw’ubukorano kizitiwe gifite urwambariro, ubwogero n’ubwiherero, hatarimo icyo kibuga cy’imyitozo stade Umuganda igizwe n’igice gisakaye n’ikidasakaye, ibyumba by’urwambariro bine, ubwogero ndetse n’ubwiherero.
Isanzwe yakira abafana ibihumbi 6000, nayo ifite umwihariko wo kuba mu mastade afite ubushobozi bwo kwakira imikino ku manywa na nijoro.
Nduhirabandi AbdulKharim uzwi nka Coka, yarahakiniye, arahatoreza, nawe ubu yumva ashimishijwe no kubona umwana atanga umupira ibuye ntiriwugarure
“Ubu urabona ko iki ari ikibuga kigezweho, urigisha umupira hano umupira ukabona gutembereza umupira birakunda, mbere ntiwari kumenya niba kuba umupira utagenda ari ikosa ry’umukinnyi, ariko ubu umwana aratembereza umupira bigaragara, habagamo amabuye,amakoro,imikingo, kabisa ubu turashimira Ubuyobozi bwadufashije kubona ibintu twafataga nk’inzozi”

Mbere umupira wakinwaga ku manywa gusa ….
Usibye Stade Amahoro yahozeho amatara yatumaga hashobora kuba imikino ya nijoro, ubu ku bibuga bya Rubavu, Huye, Stade ya Kigali i Nyamirambo, hashobora kubera imikino yo mu masaha akuze, aho ibyo bibuga byose byashyizweho amatara.

Ubu mu Rwanda harabarirwa Stades 7 zifite ubwatsi bugezweho bw’ubukorano ari zo Stade ya Kigali I Nyamirambo, Stade Mumena, Stade ya Kicukiro, Stade Umuganda i Rubavu, Stade Huye, Stade Kamena, Stade ya Muhanga, kongeraho ibindi bibuga by’imiyitozo nabyo bifite ubwo bwatsi ari byo Ikibuga cya Ferwafa, ikibuga cya Shyorongi, ikibuga cy’imyitozo cya Rubavu, hakaba Stade zifite ubwatsi busanzwe kandi butunganyije neza harimo Stade Amahoro na Stade Ubworoherane y’i Musanze.
Gymnase ya Gisagara, inyubako y’imikino y’intoki nini mu Rwanda, abahatuye bavuye mu bwigunge
Byari bimenyerewe ko ibikorwa bya Siporo byinshi biherereye mu mujyi wa Kigali, ibindi bike bikaba mu yindi mijyi mito igize u Rwanda, gusa mu karere gafatwa nk’icyaro ka Gisagara, bababashije kwyubakira inzu y’imikino, izwi nka Gymnase, ahashobora gukinirwa imikino itanu irimo Basketball, Volleyball, Sitting Volleyball na Sitball, ndetse n’impande zayo hakaba hari ikibuga cya Beachvolleyball.

Ni inyubako ibereye ijisho, ibereye abafana, aho bagera ku 1500 bayijyamo bakicara neza, ikaba ari nayo nzu y’imikino ifite uburebure busumba izindi mu kujya hejuru mu Rwanda, ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyoni 922 frw.
Ubwo twayisuraga, twasanze hari kubera imyitozo y’abafite ubumuga bakina Sitting volleyball, umwe mu bo twaganiriye yatubwiye ari igikorwa cy’indashyikirwa , badutangariza ko ibi babikesha imiyoborere myiza, by’umwihariko ikaba ari n’ikipe irimo abamugariye ku rugamba barimo abo mu ngabo z’ubu RDF ndetse n’iza kera (Ex-FAR).
“Iyi nyubako yaradufashije cyane, ibikomere bya buri munsi, hano turakina twisanzuye, nkatwe abafite ubumuga twarasubijwe, turashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame, ubu twari kuba turi gukinira mu zuba, abacitse amaguru inkovu zikongera zigakomereka, ariko hano nta mvura nta zuba, muri make turishimye”
Iyi nyubako yubatse ku buryo bwa Etage aho ushobora kureba umukino uyiberamo wicaye mu myanya yo hasi cg hejuru, ikaba ifite ibyumba by’urwambariro, ahakorerwa Gymtonic , ubwiherero, ibyumba 4 bikoreshwa mu buvuzi bw’ibanze, ifite na cave cyangwa inzu zo hasi zifashishwa nk’ububiko bw’ibikoresho by’imikino.




Mu mirimo iteganijwe kunganira iyi gymanse harimo Guest House iri iruhande rw’iyi nyubako, ikibuga cy’umupira w’amaguru gishobora kuzajya cyifashishwa n’amakipe mu gihe cy’umwiherero, ndetse na Piscine izajya ifasha abazajya bahatemberera, kimwe n’abazajya bifuza kwitoza umukino wo koga.


Mu mukino w’amagare, U Rwanda rurakomanga, kuba igicumbi cy’Amagare muri Afurika ….
Uyu ni umwe mu mikino imaze kuba ubukombe mu Rwanda, ukunzwe n’abantu benshi, by’umwihariko abawukina bakaba banitwara neza haba mu marushanwa mpuzamahanga akinirwa mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda, aho ubu ndetse
u Rwanda runafite abakinnyi 5 bakina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda.
Akarere kazwiho kuba gaherereyemo ikigo mpuzamahanga cy’umukino w’amagare, kiri mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ni ikigo gisa neza waba ukirebeye inyuma gisa neza cyangwa imbere, gusa utagezemo ntiwamenya byinshi bihakorerwa.

Iki kigo cyitwa Africa Rising cycling Center kirimo igaraje rya mbere muri Afurika kigizwe n’icyumba cy’ishuli aho abakinnyi bigira isomo ry’icyongereza n’ubumenyi bw’ikirere (Geography), hakabamo Internet ndetse inarahurwa n’abahegereye, harimo ububiko (stocks) bubiri bw’amagare asanzwe akoreshwa mu muhanda bisanzwe ndetse n’afite umwihariko wo gukoreshwa mu misozi.
Harimo igaraje ry’amagare riri ku rwego rwa mbere muri Afurika, I,cyumba cy’igorora mitsi(massage) amacumbi y’Abakerarugendo aho hafite ubushobozi bw’ibyumba bya kwakira abakerarugendo 12 ku ijoro, ibyuma bifite igikoni,ubwogero n’Ubwiherero, Interineti, hakabamo ndetse n’amacumbi y’abakinnyi n’abayobozi , iduka rishobora kwifashishwa mu kugurisha imyenda ya Team Rwanda, aho abakinnyi barira, ndetse n’icyumba gikorerwamo igeragezwa ry’Ubuzima bw’abakinnyi.
Iki kigo gifite igaraje ryo ku rwego rwo hejuru (Amafoto)





Mu bindi iki kigo gishinzwe uretse kwita ku buzima bw’abakinnyi harimo guteza imbere ubukerarugendo muri aka gace aho gifasha abakerarugendo ku babakodesha amagare yo kugendaho, aho ku masaha atatu igare rikodeshwa amadollars 75 y’abanyamerika naho ku munsi rigakodeshwa $135.
Muri iki kigo kndi harimo kubakwa ikibuga cyagenewe amagare bakinisha bayasimbutsa BMX Extreme Sports, inzira y’uyu mukino ikaba yaramze gutunganwa nk’uko mubibona hasi ku mafoto agaragaza udukingo ayo magare azajya asimbuka.
Ahazajya habera uyu mukino wo gusimbutsa utugare duto hamaze gutegurwa ...



Mu kiganiro na Richard Mutabazi uyobora iki kigo by’agateganyo yadutangarije ko iki kigo gifite umwihariko ibindi bihugu muri Afurika bitagira, harimo amacumbi, igaraje ndetse n’amafunguro yihariye, kongeraho n’ishuri rifasha abakinnyi kwihugura mu rurirmi.
“Iki kigo nta handi muri Afurika wagisanga, no muri Afurika y’Epfo ntacyo wahabona, kuko iki cyacu gifite ibyicoro byinshi bikigize, ku buryo n’abanyamahanga baza kuhitoreza, turashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko burangajwe imbere na Perezida wa Republika waduhaye amazu ndetse n’amagare”
“Ubu turateganya gukomeza kwagura ubukerarugendo muri iki kigo, tuzafatanya na RDB ndetse na MINISPOC by’umwihariko tukazabitangira muri Tour du Rwanda 2017, aho duteganya no kwagura ikigo muri rusange kuko icyiciro cya mbere kirasa nk’icyarangiye, ubu tugiye gutangira icya kabiri kuko, ubu Perezida wa Republika yaduhaye ubundi bufasha bwo kwinjira mu cyiciro cya kabiri”
Cricket: Wari umukino utazwi mu Rwanda, ubu wanditswe mu bitabo bikomeye ku isi
Uwo ni umukino wa Cricket, benshi mu Banyarwanda ntibarawumenya cyane, gusa batangize kugenda bawumenya bitewe n’uduhigo abanyarwanda bawukina bagiye bakora, ku ikubitiro Eric Dusingizimana yakoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira dukoreshwa muri uyu mukino, ahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze ibidasanzwe ku isi (Guiness World records).
Byatumye mu Rwanda hubakwa Stade y’akataraboneka muri uyu mukino



Mu karere ka Kicukiro, ahitwa i Gahanga, ubu hari kubakwa Stade ya mbere muri
Afurika utabariyemo igihugu cy’Afurika y’Epfo, ikaba iri kubakwa bivuye ku nkunga zitandukanye, zahereye kuri Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka bwo kubakamo iyi Stade bungana na Hegitari 4.5, ndetse inabasonera imisoro isanzwe itangwa ku bikorwa nk’ibi ingana na 18% by’ingengo y’imari y’uyu mushinga.
Iyi Stade iri kubakwa i Gahanga, ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137, kugeza ubu usibye ikibuga (ubwatsi) gisa nk’icyarangiye kubakwa, ubu harimo kubakwa aho abafana bazajya bicara (Tribune nto) izaba igizwe n’urwambariro, na Club aho umuntu yafatira icyo kunywa, hakaba hazanatunganwa parking nini mu nkengero za Stades.
Nyuma yo kubaka iyi Stade byiswe phase ya mbere, hanateganyijwe phase ya kabiri yo kubaka ikibuga kindi cya cricket, gishobora kuzajya cyifashishwa nk’ikibuga cy’imyitozo.


Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Stade izaba yarangiye mu kwezi kwa 10/2017, aho bateganya kuzayitaha ku mugaragaro taliki 27/10/2017, bikazabanzirirwa n’irushanwa rizaba ririmo n,amakipe atatu azaturuka mu Bwongereza, agahura n’ayo mu Rwanda ndetse n’aka karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’abakinnyi batatu bakomeye ku isi, wagereranya na Lionnel Messi na Cristiano Ronaldo cyangwa se Diego Maladona mu mupira w’amaguru.
Amafoto y’aho ibikorwa bigeze ...












Nyuma yo kubaka iyi Stade, abafana bazajya bicara ahantu hateye amabengeza


Ohereza igitekerezo
|