Ibyo wamenya ku gikombe cy’Intwari 2020 mu mikino itandukanye
Guhera mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino igamije kuzirikana intwari z’u Rwanda, aho izaba mu mikino itandukanye
Uyu mwaka umwihariko rizaba rikinwa no mu mukino w’amagare, bikazaba ari ubwa mbere kuko ryakinwaga mu mupira w’amaguru ndetse n’imikino y’intoki.
Umupira w’amaguru
Muri uyu mukino niho irushanwa rimaze kuba inshuro nyinshi, rikaba ari naryo riba rikomeye ugereranyije n’ibihembo biritangwamo, aho ikipe ya mbere izegukana 6,000,000 Frws, iya kabiri ikabona 3,000,000 Frws, iya gatatu 2,000,000 Frws, naho iya kane 1,000,000 Frws.

Mu bagore iya mbere izegukana 2,000,000 Frws, iya kabiri ihabwe 1,000,000 Frws, mu makipe ya gisirikare iya mbere izahabwa 1,000,000 Frws, iya kabiri ihabwe 500,000 Frws.
Uko imikino iteye
Umunsi wa mbere, Tariki 25/01/2020
Mukura VS&L vs APR FC (Kigali Stadium, 15:00)
Police FC vs Rayon Sports FC (Kigali Stadium, 18:00)
Umunsi wa kabiri, Tariki 28/01/2020
Rayon Sports FC vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 15:00)
Police FC vs APR FC (Kigali Stadium, 18:00)
Umunsi wa gatatu Tariki 31/01/ 2020
Scandinavia WFC vs AS Kigali WFC (Kigali Stadium, 13:00)
RDF Winner 1 vs RDF Winner 2 (Kigali Stadium, 15:30)
Umunsi wa kane Tariki 01/02/ 2020
Mukura VS&L vs Police FC (Kigali Stadium, 15:00)
Rayon Sports FC vs APR FC (Kigali Stadium, 18:00)
Basketball
Kuva ku wa 24 Mutarama kugeza Tariki 2 Gashyantare 2020 hazakinwa irushanwa rya Basketball ryo kwibuka intwari z’u Rwanda "Basketball Heroes Tournament 2020", rikazitabirwa n’amakipe asanzwe akina amarushanwa yo mu Rwanda.

Amakipe azitabira irushanwa muri Basketball Heroes Tournament 2020
ABAGABO
1. REG
2. PATRIOTS
3. APR (M)
4. ESPOIR
5. RP-IPRC HUYE
6. RP-IPRC KIGALI
7. TIGERS
8. RP-IPRC MUSANZE
9. UR HUYE
10. UR-CMHS
11. 30 PLUS
12. UGB
ABAGORE
1. RP-IPRC HUYE (W)
2. UBUMWE BBC
3. THE HOOPS
4. APR BBC (W)
5. UR HUYE (W)
Volleyball
Iri rushanwa rirakinwa guhera kuri uyu wa Gatanu aho amakipe agabanyije mu matsinda abiri mu bagabo, irya mbere rikaba ririmo REG, UTB na Kirehe, naho itsinda rya kabiri ririmo Gisagara, APR VC na RP-IPRC Kigali.

Handball
Iri rushanwa riteganyijwe kuva ku itariki ya 01-02/02, iri rushanwa rikazabera mu karere Gicumbi ari naho ryabereye umwaka ushize wa 2019 ubwo ryegukanwaga na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro mu bagore.


Biteganyijwe ko amakipe yose asanzwe yitabira shampiyona y’u Rwanda azitabira iri rushanwa, imikino ikazakinirwa by’umwihariko ku Murindi w’Intwari.
Amagare
Mu mukino wo gusiganwa ku magare, hateganyijwe isiganwa rizabera mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, iri siganwa biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi bandi batarimo abagiye muri La tropicale Amissa Bongo, kuko ari bwo bazaba bakina umunsi wa nyuma muri Gabon.
Muri iri siganwa abakinnyi bazahatana bazahagurukira kuri EP Intwari, berekeze kuri Tapis rouge i Nyamirambo, Nyakabanda, Kimisagara, Nyabugogo, bazamuke Yamaha, GS APPACOPE, berekeze mu Gitega ubundi bazasoreze kuri EP Intwari.
Iyi nzira izaba ireshya na Kilometero 12 abagabo bazayizenguruka inshuro icyenda maze zibe Kilomtero 108Km, ingimbi inshuro 8 (96Km) naho abagore bazenguruke inshuro 6 (72Km).


Sitting Volleyball
Muri uyu mwaka nabwo kandi hazaba hakinwa na Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting Volleyball), imikino iteganyijwe tariki 25/01/2020.
Amakipe azahatana
Abagore: Bugesera, Gicumbi, Gasabo, Nyarugenge
Abagabo:
Itsinda A: Gisagara, Rutsiro, Rusizi, Nyamasheke
Itsinda B: Gasabo, Karongi, Huye, Gicumbi
Iyi mikino izatangira ku wa Gatandatu tariki 25/01/2020 muri Gymnase ya NPC hakinwa amajonjora, naho ku Cyumweru hakinwe imikino ya 1/2 ndetse n’imikino ya nyuma (Finals)


Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye igikomba aper yatwaye murakoze