Ibyaranze Week-End: APR na Rayon muri CECAFA, Amavubi ya Basket yabonye itike
Impera z’iki cyumweru zisize nta kipe yo mu Rwanda ibonye amanota atatu muri CECAFA, naho ikipe y’igihugu ya Basketball ibona itike yo gukina ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’isi
APR yatsinzwe umukino ufungura CECAFA
Mu irushanwa rya CEACAFA Kagame cup riri kubera muri Tanzania, ikipe ya APR Fc ntiyabashije kwikura imbere ya Singida yo muri Tanzania, ayo yatsinzwe ibitego 2-1, aho yabanje gutsindwa 2-0, iza kwishyura kimwe mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Nsabimana Aimable.

Rayon Sports yishyuye Gor Mahia ibitego bibiri, itangirana inota rimwe
Ikipe ya Rayon Sports yabanje gutsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere, ibitego byatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 34 na Mieno Humprey ku munota 39, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Ismaila Diarra ku munota wa 62, ndetse na Kwizera Pierrot ku munota wa 88.

Ikipe y’igihugu ya Basket yatsinze imikino ibiri, ikomanga ku muryango w’igikombe cy’isi

Mu mikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi yabereye muri Nigeria mu mpera z’iki cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze imikino ibiri (Mali na Uganda), byatumye ibona itike yo gukina ijonjora rya kabir ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi

Amakipe 12 yamaze kubona itike y’ijonjora rya kabiri : Angola, Cameroon, Tchad, Cote d’Ivoire, DR Congo, Egypt, Guinea, Mal, Morocco, Mozambique, Nigeria, Nigeria, Rwanda, Senegal, Tunisia, Uganda
Volleyball: UTB yatsinze APR Vc yegukana umwanya wa gatatu
Nyuma y’aho ikipe ya Gisagara yari yegukanye Shampiona y’uyu mwaka, ikipe ya UTB nayo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda APR Vc amaseti 3-0 (25-18, 25-21 na 25-20).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri turababaye pe ariko apr imana nidufasha turatsinda uyumunsi kbs nyagasani abidufashemo
APR arega mumikino mpuza mahanga iri hasi