Bimwe mu birori bya Siporo byaranze iyi Week-End i Huye na Kigali
Impera z’iki cyumweru cyaranzwe n’ibirori byinshi mu bakunzi b’imikino, isiganwa ry’amamodoka na Memorial Rustindura i Huye, na Shampiona y’amagare i Kigali na Bugesera
Moto zisimbuka imisozi, n’imodoka ztumura ivumbi byasusurukije abaturiye Huye na Gisagara
Guhera ku wa Gatandatu kugera ku Cyumweru mu karere ka Huye na Gisagara, habereye isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Huye Rally cyangwa Memorial Gakwaya, ryasojwe ryegukanywe n’abanya-Uganda
Usibye iri siganwa kandi, abanya-Huye ntibiazibagirwa moto zari zaturutse muri Afurika y’Epfo, zasimbukaga imisozi ndetse no kwikaraga inshuro nyinshi mu kirere.



Memorial Rutsindura: APR Vc na REG nizo zegukanye ibikombe
Mu cyiciro cy’abagore. ikipe ya APR Vc niyo yegukanye iki gikombe. itsinze Rwanda Revenue yari isanganywe iki gikombe, aho yayitsinze amaseti 3-1 (25-22, 25-17, 16-25, 25-23).
Mu bagabo, REG yatsinze APR Vc amaseti 3-2, nyuma y’aho APR Vc ari yo yari yabanje gutsinda amaseti 2-0, gusa REG iza kubigaranzura ibatsinda andi maseti 3, birangira ari amaseti 3-2.


Areruya Joseph na Munyaneza Didier begukanye Shampiona y’u Rwanda y’amagare
Ni isiganwa ryamaze iminsi ibiri, aho umunsi wa mbere habaye gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, aho isiganwa ryegukanywe na Areruya Joseph mu bagabo, ku munsi wa kabiri kwari ugusigana mu muhanda bazenguruka ibice bya Kigali, maze Munyaneza Didier aba ari we wegukana umwanya wa mbere



Uko bakurikiranye muri buri cyiciro
1. Ingimbi:
1. Habimana Jean Eric: Fly Club: 2h47’41"
2. Gahemba Bernabé : Les Amis Sportifs : 2h47’51"
3. Uhiriwe Byiza Renus: Muhazi Cycling Club: 2h48’02"
4. Nzafashwanayo Jean Claude: Benediction: 2h55’21"
5. Shema Joseph: CCA: 2h55’24"
2. Abakobwa
1. Nirere Xaverine : Les Amis Sportifs : 2h24’18"
2. Nzayisenga Valentine : Benediction : 2h24’24"
3. Ingabire Beatha : Les Amis Sportifs : 2h24’36"
4. Ingabire Diane : Benediction : 2h24’39"
5. Bugenimana Clarisse : Les Amis Sportifs : 2h25’41"
3. Abagabo
1. Munyaneza Didier : Benediction: 3h55’12"
2. Twizerane Mathieu : CCA: 3h55’14"
3. Gasore Hategeka : Nyabihu Cycling: 3h57’12"
4. Tuyishimire Ephrem: Les Amis Sportifs : 3h57’15"
5. Hadi Janvier : Benediction : 3h58’06"
6. Areruya Joseph : Delko Marseille : 3h58’18"
7. Uwizeyimana Bonaventure : Benediction : 3h58’21"
Mu mupira w’amaguru, Gicumbi yakurikiye Miroplast mu kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Shampiona y’icyiciro cya mbere yaranzwe no kumanuka ku ikipe ya Gicumbi, nyuma yo gutsindwa na APR Fc igitego 1-0, bituma umukino uzakurikiraho n’iyo yawutsinda ntacyo byazaba bikimaze.
Mu yindi mikino, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ya Sunrise ibitego 4-0, harimo ibitego bitatu bya Diarra na kimwe cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, nhao Bugesera yari iri mu myanya mibi itsinda Police ibitego 2-0, byatumye yizera kuguma mu cyiciro cya mbere.
Uko imikino y’umunsi wa 29 yose yagenze
Etincelles FC 2-0 Kirehe FC
AS Kigali 2-1 Amagaju FC
APR Fc 2-0 Gicumbi FC
Bugesera FC 2-0 Police FC
Miroplast FC 2-2 Espoir FC
SC Kiyovu 1-0 Mukura VS
Rayon Sports FC 4-0 Sunrise FC
Musanze FC 3-2 Marines FC
Ohereza igitekerezo
|