Amatora muri Komite Olempike yashyizwe nyuma y’imikino Olempike izabera i Tokyo
Mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye amashyirahamwe y’imikino bemeje ko amatora ya Komite Nyobozi azaba nyuma y’imikino Olempike
Kuri iki Cyumweru abayobozi y’amashyirahamwe y’imikino abarizwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, bahuriye mu nama y’inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo gusuzuma igihe amatora ya Komite Olempike azabera.


Nyuma y’ibitekerezo bya bamwe mu banyamuryango, Komisiyo y’imyitwarire muri Komite Olempike yaje gukoresha amatora yo kwemeza niba amatora azaba mbere y’imikino Olempike cyangwa mbere y’iyi mikino iteganyijwe muri Nyakanga 2021 i Tokyo mu Buyapani.

Nyuma yo kubarura amajwi, abanyamuryango bitabiriye inama y’Inteko rusange, bemeje ko aya matora ashyirwa nyuma y’imikino Olempike ku majwi 28 kuri 21 y’abatoye ko amatora yaba mbere.



Nk’uko mu mategeko agenga amatora abanyamuryango babanje kwemeza abivuga, aya matora azaba tariki 09/10/202, mu gihe iyo baza gutora ko azaba mbere, yari kuzaba muri Gicurasi uyu mwaka.
Aya mategeko avuga ko gutanga kandidatire bizatangira tariki 24/09/2021, kugera tariki 30/09/2021, ari nabwo hazatangazwa kandidatire zizaba zemejwe nyuma yo kuzisuzuma.

Ohereza igitekerezo
|