Abanyeshuli 363 berekeje Uganda mu marushanwa ya FEASSA
Abakinnyi bo mu bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Rwanda berekeje muri Uganda ahagiye kubera imikino ihuza ibigo by’Amashuli yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama ni bwo abanyeshuli 363 bahagurutse i Kigali berekeza i Gulu mu majyaruguru ya Uganda aho bitabiriye imikino ngarukamwaka ku nshuro ya 17 ya FEASSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations) ihuza ibigo by’amashuli yisumbuye muri Africa y’i Burasirazuba.
Imikino y’uyu mwaka ikaba iteganijwe gutangira ku itariki ya 19 kugeza 27 Kanama 2017. U Rwanda muri iyo mikino rukaba ruzahagararirwa n’amakipe 21 akina imikino itandukanye irimo Football, Volleyball, Basketball ; Athlétisme, koga, Handball ndetse na Tennis.

Abanyeshuli bose bazitabira iyo mikino uko ari 363 (abahungu 191 n’abakobwa 172) bagumye ku bigo byabo mu gihe bagenzi babo batahaga mu biruhuko bya kabiri by’umwaka mu rwego rwo gukora imyitozo ihagije mbere y’uko bahaguruka bagana i Gulu.

Ku munsi w’ ejo ubwo biteguraga guhaguruka, Ministeri y’Uburezi yabahurije hamwe ibasaba guharanira intsinzi mu mikino ndetse no mu myitwarire.
"Kirazira kikaziririzwa kwitwara nabi mu kibuga n’iyo waba warenganijwe. Muzagaragaze isura nziza y’u Rwanda" Dr Papias Musafiri, Ministiri w’uburezi abwira abanyeshuri.

Amakipe azahagararira u Rwanda muri iyo mikino :
FOOTBALL (abakobwa): abakinnyi 60
GS Remera-Rukoma (Kamonyi)
ES Mutunda (Huye)
GS Kabusunzu (Nyarugenge)
FOOTBALL (abahungu): abakinnyi 40
Lycée de Kigali (Nyarugenge)
Col. Karambi (Ruhango)
VOLLEYBALL (abakobwa) : abakinnyi 24
St Aloys (Rwamagana)
GS Indangaburezi (Ruhango)
VOLLEYBALL (abahungu) : abakinnyi 36
PS Karubanda (Huye)
St Joseph (Muhanga)
Rusumo HS (Kirehe)
BASKETBALL (abakobwa) : abakinnyi 24
LDK (Nyarugenge)
College Inymeramihigo Gisenyi (Rubavu)

BASKETBALL (abahungu): abakinnyi 36
APE Rugunga (Nyarugenge)
ETENI (Rubavu)
PS Baptiste (Huye)

HANDBALL (abakobwa) : abakinnyi 28
AIP Hanika (Ruhango)
APPEGA Gahengeri (Rwamagana)
HANDBALL abahungu : abakinnyi 28
ES Kigoma (Ruhango)
ADEGI Gituza (Gatsibo)

NETBALL (abakobwa) : abakinnyi 14
GS Gahini (Kayonza)
RUGBY (abahungu): abakinnyi 12
Col. Ste trinité (Ruhango)
Muri TENNIS isanzwe
Hagiye abakinnyi 12, muri bo 10 biga kuri IPRC Kicukiro
Muri TENNIS yo ku meza (Table tennis)
Hagiye abakinnyi 12 (abahungu 8 n’abakobwa 4) : kuri abo banyeshuri 12, 11 bose biga kuri GS Ririma.
Mu mukino wo koga (SWIMMING)
Hagiye abakinnyi 17 (abakobwa 4 n’abahungu 13)
Gusiganwa ku maguru (ATHLETICS)
Hagiye abakobwa 10 hamwe n’abahungu 10
Iyo mikino yose izabera i Gulu mu majyaruguru ya Uganda hafi ya Sudani y’Amajyepfo mu gihe iy’umwaka ushize yabereye Eldoret muri Kenya, bikaba biteganijwe ko abo bakinnyi bahagarariye u Rwanda bazagera aho iyo mikino izabera ku wa Kane tariki 17 Kanama, naho umukino ufungura amarushanwa ndetse n’ibirori byo kuyatangiza bikazaba ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amahirwe masa!! Arko amajyaruguru aragayitse, kuba shuri narimwe bohereje muri feassa! Nubwo ntagikurikirana bagira arko bazapfe guhesha ishema abanyarwanda bakuru babo bo byarabananiye!!