Abanyarwanda bakinnye uyu munsi mu mikino Olempike bose basezerewe
Kuri uyu wa Gatanu mukino Olempike ubwo abanyarwanda batatu bahatanaga, nta n’umwe wabashije gukomeza mu kindi cyiciro
Mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani ahakomeje kubera imikino olempike, hari hakomeje imikino irimo koga ndetse no gusiganwa ku maguru, aho u Rwanda rwari rufitemo abakinyi batatu bagombaga guhatana, ariko nta n’umwe wabashije gukomeza.

YANKURIJE Marthe wakinnye umukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ya Mtero 5000, yabaye uwa 17 mu gihe inyuma ye haje babiri barimo umwe utabashije gusoza, ndetse na Niyonsaba Franice wari wabaye uwa kane ariko aza guhanwa kubera ikosa yakoze mu gihe cyo gusiganwa.

Yankurije wakinaga imikino olempike ku nshuro ya mbere, yakoresheja iminota 15, amasegonda 55 n’ibice 94, mu gihe uwa mbere mu gikundi yirutsemo yakoresheje 14’55”74.
AGAHOZO Alphonsine wakinnye umukino wo koga ku ntera ya metero 50 (Free Style) yari yabashije kwitwara neza mu itsinda ry’abantu yakiniyemo, aho yaje ku mwanya wa mbere ariko harebwe ibihe andi matsinda yakoresheje ntiyabasha gukomeza mu kindi cyiciro


Mu mukino wo koga metero 50 mu bagabo, MANIRAGUHA Eloi yaje ku mwanya wa 7 mu bantu umunani basiganwaga mu itsinda rye, ntiyabasha nawe gukomeza mu kindi cyiciro.

Nyuma y’aba batatu basezerewe uyu munsi ndetse na Mugisha Moise wamaze no kugaruka mu Rwanda, umunyarwanda rukumbi usigayemo ni Hakizimana John uzasiganwa Marathon, akazakina tariki 08/08/2021 ubwo iyi mikino izaba inasozwa.
Ohereza igitekerezo
|