Nyuma y’aho Shampiona Nyafurika y’umukino w’Amagare yaberaga muri Afrika y’epfo irangiriye ikarangira u Rwanda rutahanye umudari wa Feza (Silver) wegukanwe na Valens Ndayisenga aho yaje ku mwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23, iyi kipe yahise yerekeza muri Gabon mu isiganwa ubu rifatwa nk’irya mbere rikomeye ku mugabane w’Afrika.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa taliki ya 16/02/2015, ku isaha ya saa saba z’amanywa ni bwo abasiganwa bari bahagurutse mu Mujyi wa Bongoville berekeza mu Mujyi wa Moanda, ku rugendo rwa kilometero ijana (100kms), maze umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yitwara neza aho yaje ku mwanya wa kane muri rusange ndetse aza no ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda nabo bakaba bagerageje kwitwara neza n’ubwo usibye Bonaventure nta wundi wabashije kuza mu myanya icumi ya ya mbere muri rusange. Gusa ariko ngo mu batarengeje 23 bihagazeho.
Uwizeyimana Bonaventure akaba atari ubwa mbere yitwaye neza muri aya marushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo kuko no mu mwaka ushize wa 2014 yari yatwaye igihembo cy’umunsi wa karindwi.
Uko babashije kwitwara muri rusange ku munsi wa Mbere
Mu batarengeje imyaka 23
1. Bonaventure Uwizeyimana (Rwanda) – 02:48:39
4. Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) – 02:49:30
7. Valens Ndayisenga (Rwanda) – 02:49:46
Muri Rusange
1. Rafaa Chtioui (Skydive Dubai) – 02:45:43
2. Abdelkader Belmokhtar (Algeria) – 02:47:32
3. Giovanni Bernaudeau (France) – 02:47:47
4. Bonaventure Uwizeyimana (Rwanda) – 02:48:39
14. Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) – 02:49:30
17. Patrick Byukusenge (Rwanda) – 02:49:30
22. Valens Ndayisenga (Rwanda) – 02:49:46
26. Joseph Biziyaremye (Rwanda) – 02:50:21
28. Janvier Hadi (Rwanda) – 02:50:21
Kuri uyu munsi wa kabiri w’irushanwa abasiganwa barahagurukira mu Mujyi wa Okondja maze basoreze mu Mujyi wa Franceville, ku rugendo rureshya na Kilometero ijana na mirongo irindwi (170kms) ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|