Umunyarwanda yanikiye abari mu isiganwa "La Tropicale Amissa Bongo"

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana w’imyaka 22 yabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’irushanwa rizenguruka Gabon ryitwa La Tropicale Amissa Bongo ririmo abakinnyi batarengeje imyaka 25.

Nyuma y’aho Shampiona Nyafurika y’umukino w’Amagare yaberaga muri Afrika y’epfo irangiriye ikarangira u Rwanda rutahanye umudari wa Feza (Silver) wegukanwe na Valens Ndayisenga aho yaje ku mwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23, iyi kipe yahise yerekeza muri Gabon mu isiganwa ubu rifatwa nk’irya mbere rikomeye ku mugabane w’Afrika.

Uwizeyimana yabaye umwa kane muri rusange, aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.
Uwizeyimana yabaye umwa kane muri rusange, aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa taliki ya 16/02/2015, ku isaha ya saa saba z’amanywa ni bwo abasiganwa bari bahagurutse mu Mujyi wa Bongoville berekeza mu Mujyi wa Moanda, ku rugendo rwa kilometero ijana (100kms), maze umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yitwara neza aho yaje ku mwanya wa kane muri rusange ndetse aza no ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda nabo bakaba bagerageje kwitwara neza n’ubwo usibye Bonaventure nta wundi wabashije kuza mu myanya icumi ya ya mbere muri rusange. Gusa ariko ngo mu batarengeje 23 bihagazeho.

Abafana baba bafotora inzira yose.
Abafana baba bafotora inzira yose.

Uwizeyimana Bonaventure akaba atari ubwa mbere yitwaye neza muri aya marushanwa ya La Tropicale Amissa Bongo kuko no mu mwaka ushize wa 2014 yari yatwaye igihembo cy’umunsi wa karindwi.

Uko babashije kwitwara muri rusange ku munsi wa Mbere

Mu batarengeje imyaka 23

1. Bonaventure Uwizeyimana (Rwanda) – 02:48:39
4. Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) – 02:49:30
7. Valens Ndayisenga (Rwanda) – 02:49:46

Muri Rusange

1. Rafaa Chtioui (Skydive Dubai) – 02:45:43
2. Abdelkader Belmokhtar (Algeria) – 02:47:32
3. Giovanni Bernaudeau (France) – 02:47:47
4. Bonaventure Uwizeyimana (Rwanda) – 02:48:39
14. Jean Bosco Nsengimana (Rwanda) – 02:49:30
17. Patrick Byukusenge (Rwanda) – 02:49:30
22. Valens Ndayisenga (Rwanda) – 02:49:46
26. Joseph Biziyaremye (Rwanda) – 02:50:21
28. Janvier Hadi (Rwanda) – 02:50:21

Iri rushanwa rifatwa nk'irya mbere muri Afurika.
Iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere muri Afurika.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’irushanwa abasiganwa barahagurukira mu Mujyi wa Okondja maze basoreze mu Mujyi wa Franceville, ku rugendo rureshya na Kilometero ijana na mirongo irindwi (170kms) ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka