Tour de Gisagara- irushanwa ngarukamwaka ryegukanywe n’umunya Huye
Munyamahoro Jean Claude ni we waraye yegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’umukino w’amagare rigiye kujya rutegurwa n’akarere ka Gisagara, nyuma yo kurangiza ibirometero 65 byakinwaga kuri iki cyumweru akoresheje 02h30’2”.
Ni irushanwa ryateguwe n’akarere ka Gisagara gafatanyije n’ikipe ya Club Cycling For All ya Huye(CCA), mu rwego rwo gushakisha abana bafite impano mu mukino w’amagare no gushimisha abaturage b’akarere ka Gisagara cyane ko uyu mukino bawukunda ku bwinshi.
Abakinnyi bagera ku 130 barimo abahungu n’abakobwa ni bo bahagurutse ku nzu mberabyombi ya Huye kuri iki cyumweru tariki 25/1/2015, aho bazengurutse uduce dutandukanye tugize akarere ka Gisagara mbere yo kongera gusoreza aho batangiriye.
Munyamahoro Jean Claude usanzwe anakinira ikipe ya CCA, ni we waje kurangiza iyi nzira ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) akurikirwa na Twizeyimana Mathieu wakoresheje 2h32’29’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’.
Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.
Abakinnyi babaye aba mbere mu bahungu n’abakobwa ndetse no mu batarengeje imyaka 20 bose bahembwe amagare mu gihe batatu ba mbere muri buri cyiciro bagiye bahabwa amafaranga y’ishimwe ryuko bitwaye neza muri iri siganwa.
Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza wari witabiriye iri rushanwa yatangaje ko akarere ka Huye n’aka Gisagara batsinze igitego utundi turere twagakwiye kuririra kuri ibi na two tukitegurira amarushanwa yaba ay’amagare cyangwa se gusiganwa ku maguru cyane ko bitanasaba amafaranga menshi.
Ku rundi ruhande, Mayor w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi , yatangaje ko kuri we bishimiye uko isiganwa ryagenze kuko abanya Gisagara barenga ibihumbi 100 bari ku mihanda barikurikirana. Mayor Karekezi, yatangaje ko bagize igitekerezo cyo gutegura iri siganwa nyuma yo kubona abaturage babo bakora urugendo rurerure bajya kureba Tour du Rwanda, ni ko kuyibazanira mu rugo.
Tour de Gisagara izajya ikinwa buri mwaka mu kwa mbere, izajya ihuza abakinnyi biyiziho impano y’umukino w’amagare aho umwihariko wayo ari uko ikoreshwamo amagare asanzwe azwi nka pine balo(pneu ballon).
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bagasunika , bagasunika pe, bakongera bagasunika, aka kantu karanshihimishije sana. Kandi nibyo.