Tour de Gisagara- irushanwa ngarukamwaka ryegukanywe n’umunya Huye

Munyamahoro Jean Claude ni we waraye yegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’umukino w’amagare rigiye kujya rutegurwa n’akarere ka Gisagara, nyuma yo kurangiza ibirometero 65 byakinwaga kuri iki cyumweru akoresheje 02h30’2”.

Ni irushanwa ryateguwe n’akarere ka Gisagara gafatanyije n’ikipe ya Club Cycling For All ya Huye(CCA), mu rwego rwo gushakisha abana bafite impano mu mukino w’amagare no gushimisha abaturage b’akarere ka Gisagara cyane ko uyu mukino bawukunda ku bwinshi.

Munyamahoro wabaye uwa mbere yanatwaye uduce umunani twose twari tugize irushanwa
Munyamahoro wabaye uwa mbere yanatwaye uduce umunani twose twari tugize irushanwa
Ku muhanda hari abafana b'ingeri zitandukanye
Ku muhanda hari abafana b’ingeri zitandukanye
Bari baje kwihera amaso iri siganwa
Bari baje kwihera amaso iri siganwa
Haje n'iyonka!
Haje n’iyonka!
Babanje kugwa ku bwinshi
Babanje kugwa ku bwinshi
Bamwe bavamo hakiri kare
Bamwe bavamo hakiri kare
Abasore baturitse i Rwamagana bagowe cyane n'amagare batari bamenyereye
Abasore baturitse i Rwamagana bagowe cyane n’amagare batari bamenyereye

Abakinnyi bagera ku 130 barimo abahungu n’abakobwa ni bo bahagurutse ku nzu mberabyombi ya Huye kuri iki cyumweru tariki 25/1/2015, aho bazengurutse uduce dutandukanye tugize akarere ka Gisagara mbere yo kongera gusoreza aho batangiriye.

Munyamahoro Jean Claude usanzwe anakinira ikipe ya CCA, ni we waje kurangiza iyi nzira ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) akurikirwa na Twizeyimana Mathieu wakoresheje 2h32’29’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’.

Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.

CCA igiye guha amahirwe bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri iri siganwa
CCA igiye guha amahirwe bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri iri siganwa
Ruhumuriza Abraham yari umwe mu bakurikiranye iri siganwa nk'umucamanza
Ruhumuriza Abraham yari umwe mu bakurikiranye iri siganwa nk’umucamanza
Hadi Janvier na we yakurikiranye iri siganwa ryose areba abakora amakosa
Hadi Janvier na we yakurikiranye iri siganwa ryose areba abakora amakosa
Abaryitabiriye banezerewe
Abaryitabiriye banezerewe
Iyo byangaga basunikaga
Iyo byangaga basunikaga
Bagasunika pe..
Bagasunika pe..
Bakongera bagasunika
Bakongera bagasunika
Abaturage ba Gisagara ngo bukundira amagare
Abaturage ba Gisagara ngo bukundira amagare
Kuri iki cyumweru babigaragaje
Kuri iki cyumweru babigaragaje
Inzira ntiyari yoroshye
Inzira ntiyari yoroshye
Bamwe barangije bananiwe bigaragara
Bamwe barangije bananiwe bigaragara

Abakinnyi babaye aba mbere mu bahungu n’abakobwa ndetse no mu batarengeje imyaka 20 bose bahembwe amagare mu gihe batatu ba mbere muri buri cyiciro bagiye bahabwa amafaranga y’ishimwe ryuko bitwaye neza muri iri siganwa.

Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza wari witabiriye iri rushanwa yatangaje ko akarere ka Huye n’aka Gisagara batsinze igitego utundi turere twagakwiye kuririra kuri ibi na two tukitegurira amarushanwa yaba ay’amagare cyangwa se gusiganwa ku maguru cyane ko bitanasaba amafaranga menshi.

Minister Joe na Perezida wa Ferwacy Aimable bareba uko isiganwa risozwa
Minister Joe na Perezida wa Ferwacy Aimable bareba uko isiganwa risozwa
Mayor Karekezi wa Gisagara ngo yiteguye gutegura iri siganwa buri mwaka
Mayor Karekezi wa Gisagara ngo yiteguye gutegura iri siganwa buri mwaka
Akarere ka Gisagara kashimiye abagafashije gutegura iri rushanwa
Akarere ka Gisagara kashimiye abagafashije gutegura iri rushanwa
Mayor wa Huye Muzuka Eugene(hagati) yishimiye uburyo minister yashimye akarere ke ko gakunda imikino
Mayor wa Huye Muzuka Eugene(hagati) yishimiye uburyo minister yashimye akarere ke ko gakunda imikino

Ku rundi ruhande, Mayor w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi , yatangaje ko kuri we bishimiye uko isiganwa ryagenze kuko abanya Gisagara barenga ibihumbi 100 bari ku mihanda barikurikirana. Mayor Karekezi, yatangaje ko bagize igitekerezo cyo gutegura iri siganwa nyuma yo kubona abaturage babo bakora urugendo rurerure bajya kureba Tour du Rwanda, ni ko kuyibazanira mu rugo.

Tour de Gisagara izajya ikinwa buri mwaka mu kwa mbere, izajya ihuza abakinnyi biyiziho impano y’umukino w’amagare aho umwihariko wayo ari uko ikoreshwamo amagare asanzwe azwi nka pine balo(pneu ballon).

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagasunika , bagasunika pe, bakongera bagasunika, aka kantu karanshihimishije sana. Kandi nibyo.

rwew yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka