Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gatatu tariki ya 01 Mata 2015, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana, yatangaje ko hateguwe irushanwa ritangira ku wa gatandatu tariki ya 04 Mata 2015, rikazaba rigizwe n’amarushanwa 10.
Irushanwa rya mbere rizahaguruka i Muhanga ryerekeza mu Karere ka Rubavu
Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana yanatangaje ko impamvu nyamukuru y’iri rushanwa ari uguha amahirwe abakinnyi bo mu gihugu cyose kugaragaza impano bifitemo batari baragize amahirwe yo kugaragaza.
Aimable Bayingana yagize ati “Intego y’aya marushanwa ni ugufasha abakinnyi badakunze kubona amahirwe yo kujya mu ikipe y’igihugu ndetse batabasha no kwitabira amarushanwa kugira ngo babashe kubona umwanya wo kwigaragaza”.
Iri rushanwa ryashowemo Milioni zikabakaba 48 rikazajya rihemba muri buri rushanwa abakinnyi makumyabiri ba mbere, aho umukinnyi wa mbere azajya yegukana ibihumbi ijana by’amanyarwanda.
Usibye FERWACY, iri rushanwa rifite abaterankunga babiri b’imena aribo Skol ndetse na COGEBANQUE yasinyanye na FERWACY ubufatanye bw’imyaka itatu.
Ingengabihe yose y’aya marushanwa
04/04/2015: Muhanga-Rubavu;
02/05/2015: Kigali-Rwamagana ndetse no kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (Iri siganwa rikaba ryaritiriwe kwibuka);
27/06/2015: Time trial mu Karere ka Kicukiro;
28/06/2015: Kigali-Huye;
11/07/2015: Nyamagabe-Nyanza rikaba ryariswe isiganwa ry’umuco;
01/08/2015: Rubavu-Musanze;
22/08 2015: Muhanga-Karongi (kuzenguruka Karongi);
12/09/2015: Kigali- Bugesera (Kuzenguruka Kigali);
Mu kwezi kwa cumi hateganyijwe amarushanwa ane azafasha mu gutegura Tour du Rwanda azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
tour du Rwanda turayemera ariko ikibazo nuko mutubahiriza izina rya
competition ese Rusizi(Bugarama_Cimerwa road)Nyamasheke(Ntendezi_Buhinga road)ho simuRwanda kuburyo cyling itahagera ngo natwe turebe kuri ibyo byiza twahombye
nice for that new competition. it shall help our cycling players very much. but it shall be better when it gets to Rusizi - Nyamasheke. did u ever plan for that?
nibyiza kuba mwaratekereje icyo gitekerezo mpamya ko kizateza imbere umukino w’amagare n’abanyarwanda muri rusange ariko se ayo marushanwa arareba ba nde? kwitabira bisaba iki? ahubwo se hari ibihembo? hazahembwa bangahe?
Inyuma y’ishyamba se si mu Rwanda!? Ndavuga Rusizi na Nyamasheke! Birababaje nukuri! Gusa Tour du Rwanda ntizongere kwitwa gutyo, itagera mu Rwanda hose!