Biziyaremye Joseph yasize Adrien Niyonshuti na Valens Ndayisenga yegukana Shampiona ya 2015
Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay yatunguranye yegukana Shampiona y’umukino w’amagar ya 2015, nyuma yo gusiga abandi ku ntera yareshyaga n’ibilometero 120 kuva Kigali kugera Huye
Nyuma y’amasaha 3,iminota 17,amasegonda 16 anyonga,umusore usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmayndetse n’ikipe y’igihugu y’amagare Biziyaremye Joseph ybashije guhigika abasaga 40 maze yegukana shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare ya 2015.
Iyi Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare ya 2015,yatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/06/2015, ubwo abasiganwa bakinnye buri mukinnyi asiganwa ku giti cye,maze Valens Ndayisenga basha kurangiza arushije abandi gukoresha igihe gito.
1 BIZIYAREMYE Joseph (CINE ELMAY)
2 ALELUYA Joseph (Amis Sportifs)
3 RUHUMURIZA Abraham (CCA)
4 NIYONSHUTI Adrien (MTN Qhubeka)
5 UWIZEYE Jean Claude (Amis Sportifs)
6 HAKUZIMANA (Benediction)
7 BYUKUSENGE Patrick (Benediction)
8 BYUKUSENGE Natahan (Benediction)
9 KAREGEYA Jeremie (Cine Elmay)
10 TUYISHIMIRE Ephrem (Amis Sportifs)
Bziyaremye Joseph wegukanye iri rushanwa,akaba yari amaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’ubuholandi,hamwe na bamwe mur bagenzi be bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.
Iyi Shampiona y’igihugu yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, ikazakurikirwa n’irushanwa ryitiriwe umuco (Race for Culture0 izaba taliki ya 11/07/2015,aho abasiganwa bazahaguruka i Nyamagabe berekeza mu karere ka Nyanza.
Andi mafoto
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugize Neza Kutugezaho Uko Bashoje Mumagare Arko Ikiza Mwajya Mushyiraho Nibihe Baba Bakoresheje. Murakoze