Biziyaremye Joseph yasize Adrien Niyonshuti na Valens Ndayisenga yegukana Shampiona ya 2015

Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay yatunguranye yegukana Shampiona y’umukino w’amagar ya 2015, nyuma yo gusiga abandi ku ntera yareshyaga n’ibilometero 120 kuva Kigali kugera Huye

Nyuma y’amasaha 3,iminota 17,amasegonda 16 anyonga,umusore usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmayndetse n’ikipe y’igihugu y’amagare Biziyaremye Joseph ybashije guhigika abasaga 40 maze yegukana shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare ya 2015.

Biziyaremye Joseph ubwo yasesekaraga i huye ari uwa mbere
Biziyaremye Joseph ubwo yasesekaraga i huye ari uwa mbere
Aleluya Joseph nawe yanikye abatarengeje imyaka 23 maze bimuhesha ibihumbi 60 y'amanyarwanda
Aleluya Joseph nawe yanikye abatarengeje imyaka 23 maze bimuhesha ibihumbi 60 y’amanyarwanda

Iyi Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare ya 2015,yatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/06/2015, ubwo abasiganwa bakinnye buri mukinnyi asiganwa ku giti cye,maze Valens Ndayisenga basha kurangiza arushije abandi gukoresha igihe gito.

Biziyaremye Joseph........
Biziyaremye Joseph........

1 BIZIYAREMYE Joseph (CINE ELMAY)
2 ALELUYA Joseph (Amis Sportifs)
3 RUHUMURIZA Abraham (CCA)
4 NIYONSHUTI Adrien (MTN Qhubeka)
5 UWIZEYE Jean Claude (Amis Sportifs)
6 HAKUZIMANA (Benediction)
7 BYUKUSENGE Patrick (Benediction)
8 BYUKUSENGE Natahan (Benediction)
9 KAREGEYA Jeremie (Cine Elmay)
10 TUYISHIMIRE Ephrem (Amis Sportifs)

Bziyaremye Joseph wegukanye iri rushanwa,akaba yari amaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’ubuholandi,hamwe na bamwe mur bagenzi be bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.

Iyi Shampiona y’igihugu yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, ikazakurikirwa n’irushanwa ryitiriwe umuco (Race for Culture0 izaba taliki ya 11/07/2015,aho abasiganwa bazahaguruka i Nyamagabe berekeza mu karere ka Nyanza.

Andi mafoto

Biziyaremye Joseph........
Biziyaremye Joseph........

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugize Neza Kutugezaho Uko Bashoje Mumagare Arko Ikiza Mwajya Mushyiraho Nibihe Baba Bakoresheje. Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka