
Arabitangaza nyuma yo kwegukana agace ka Munani k’irushanwa rya Rwanda Cyclip Cup, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli 2016.
Rwanda cycling cup ni irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy, rigamije gufasha abakinnyi b’u Rwanda, kwitegura Tour du Rwanda.
Aka gace k’ ibirometero 122, kahereye mu Karere ka Kayonza, gasoreza mu ka Muhanga.
Yegukana aka gace kuri uyu wa Gatandatu Gasore yagize ati” Ndishimye kuba ntwaye aka gace, bimpaye icyizere ko n’iri rusanwa ryose nazanaritwara.
Na Tour du Rwanda kandi numva nariteguye neza, ku buryo nabizeza ko nayo nzayitwara”
Bayingana Aimable uyobora Ferwacy, yavuze ko aho iri rushanwa rigeze abakinnyi batanga icyizere muri Tour Du Rwanda 2016.
Ati” Iri rushanwa risigaje uduce tubiri, ariko aho rigeze turabona abasore batanga icyizere cyo kuzitwara neza muri Tour Du Rwanda y’uyu mwaka”.

Mu bakobwa bitabiriye iri rushannwa, Ingabire Beatha ukinira Les amis sportifs, niwe wegukanye agace ka munani k’iri rushanwa.

Abakobwa bahereye ku giti cy’inyoni i Kigali, bagera mu Karere ka Muhanga bakora ibirometero 43.

Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’ingimbi zahagurukiye mu karere ka Rwamagana zigana Muhanga, zikora ibirometero 102.
Uwasize abandi mu ngimbi ni Manizabayo Eric ukina mu ikipe ya Benediction.
Gasore Hategeka yahembwe ibihumbi 100, ingofero yo kunyongana n’igitenge, Ingabire na Manizabayo nabo bahembwa buri wese ibihumbi 50, ingofero n’igitenge.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukeneye na Camera hakuzimana abarusha imbaraga azafatanye na Aleluya bongera baduheshe ishema. Ferwacy nukudufasha.