De Clercq Matthijs yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, De Clercq Matthijs ukinira ikipe Soudal Quick Step yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026 kangana n’ibilometero 127.2 kahagurukiye mu Karere Karongi kagasorezwa rwagati mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu Mubiligi yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 55 n’amasegonda 55 yanganyije n’Umudage Kretschy Moritz banganyije ariko akamurusha iby’ijana.Kari agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026, katangiriye mu karere ka Karongi, kagomba kunyura mu karere ka Rustsiro nko mu ishyamba rya Gishwati rigatungukira kuri Pfunda mu karere ka Rubavu mu gihe ryagomba gusorezwa mu Mujyi imbere y’isoko rishya aho isiganwa ry’uyu munsi ryaranzwe no kuyoborerwa mu matsinda y’abakinnyi benshi kurusha kuba ryayoborwa n’umuntu umwe.

Saa sita zuzuye nibwo abasiganwa bari bahagurutse mu Mujyi wa Karongi babanza kugenda ikilometero kimwe na metero 900 hataratangira kubarwa ibihe. Isiganwa ryatangiye abakinnyi batandukanye batangiye gushaka gusohoka mu gikundi ariko cyikabagarura aho muri bo hari harimo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda na Benediction.

Isiganwa ryatangiye ikivunge gicikamo amatsinda atandukanye ariko ku kilometero cya gatanu abakinnyi 19 bagisohokamo bayobora isiganwa. Aba bakinnyi bari barimo Abanyarwanda Byukusenge Patrick,Manizabayo Eric, Merhawi Kudus n’abandi batandukanye aho ku kilometero cya gatanu bari bafitemo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20 mu gihe Borresch nawe wari ubarimo yatwaye amanota y’agasozi ka mbere.

Igikundi cyari cyasigaye cyakomeje kuyoborwa n’ikipe ya Istanbul kuko itari ifite umukinnyi numwe muri 19 bari bayoboye isiganwa mu gihe kugeza ku kilometero cya 26 bari bafitemo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 40 mu gihe ku cya 28 abakinnyi babiri bavuye muri 19 bahita bayobora isiganwa bafitemo ikinyuramo cy’iminota ibiri n’amasegonda 30 naho Borresch yongera kwegukana amanota y’agasozi ka kabiri.

Ku kilometero cya 40 abakinnyi ba NSN nibo bari bayoboye igikundi cyari kiyoboye cyari kinarimo Manizabayo Eric wahise akivamo akagenda wenyine. Isiganwa ryageze ku kilometero cya 50 Abanyarwanda babiri Manizabayo Eric na Byukusenge Patrick aribo bayoboye aho bari bafite ikinyuranyo cy’amasegonda 15 mu gihe igikundi cyari inyuma iminota itatu n’amasegonda 30 nubwo bafashwe ku cya 54 n’itsinda ryari ribari inyuma bagakomeza kuyoborana isiganwa.

Manizabayo Eric yongeye kugerageza gusohoka biranamukundira ashyiramo amasegonda icumi ariko bahita bongera kumufata. Abakinnyi bakomeje kuyoborera isiganwa mu itsinda kugeza ubwo ku kilometero cya 73 Sousa wa Localiza abavuyemo ariko akagarurwa. Abakinnyi 16 bari bayoboye isiganwa, mbere yo gutangira kuzenguruka bageze ahasorezwa isiganwa rwagati mu Mujyi wa Rubavu basiga igikundi iminota itandatu ari nayo isiganwa ryinjiranye mu bilometero 25 bya nyuma.

Abakinnyi batatu Kretschy, Cuylits n De Clercq basohotse mu itsinda ry’abakinnyi 16 bari bayoboye isiganwa bashyiramo ikinyuramo cy’amasegonda 20 binjiranye mu bilometero 20 bya nyuma. De Clercq wari mu bakinnyi batatu bayoboye isiganwa yegukanye amanota y’agasozi ka kane kari aka nyuma muri aka gace ka kane aho yahageze akurikiwe na Kretschy ndetse na Cuylits bose baninjiranye mu bilometero icumi ya nyuma mbere y’uko basoza isiganwa.

Cuylits ukinira ikipe ya Lotto yinjiye mu bilometero bitanu bya nyuma arushwa na bagenzi be babiri bari bayoboranye isiganwa amasegonda 40 ndetse De Clercq na Kretschy banagerana ku murongo w’ahasorezwa isiganwa bari kumwe gusa De Clercq Matthijs ukinira ikipe ya Soudal Quick Step aba ariwe wegukana agece ka kane ka Tour du Rwanda 2026 akojeje mu rungo ipine bwa mbere nyuma yo gukoresha amasaha atatu iminota 55 n’amasegonda55 yanganyije na mugenzi we ariko amurusha ibyijana.

Umunyarwanda waje hafi yabaye ni kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Byukusenge Patrick wabaye uwa 12 arushwa n’uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 21.Nubwo Kretschy Moritz atashoboye kwegukana agace ka kane ariko yahise yambara umwambaro w’umuhondo wari wambawe na Jurgen Zomermaand utahiriwe n’agace ka kane kuko yasoreje ku mwanya wa 25 arushwa iminota itanu. Ku rutonde rusange kandi Umunyarwanda uza hafi ni Niyonkuru Samuel uri ku mwanya wa 17.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka