
Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi 63 nibo bahagurutse i Nyamata mu Karere ka Bugesera, nyuma y’aho abakinnyi batanu baraye bavuye mu irushanwa.

Bagihaguruka, Nikodamus ukina muri Bike Aid yahise acika abandi aragenda, yambuka ikiraro cya Nyabarongo yabasize amasegonda 16.

Bagitangira kuzamuka berekeza Kicukiro, abandi bakinnyi batanu bahise bamushyikira, imbere hasigara hayoboye Lagab Azedine wa Algeria, Mfitumukiza, Nicodemus, Englen, Tsegay Amanuel wa Eritrea na Ruberwa Jean.

Bageze mu gace kubatsemo inganda i Masoro, Umunyarwanda Nizeyimana Alexis ukinira Benediction yaje kuva mu irushanwa.

Abo bakinnyi batandatu bakomeje kuyobora isiganwa, barenga i Kabuga basize abandi umunota 1 n’amasegonda 10.
Bageze i Nyagasambu igikundi cyatangiye gusatira cyane ba bakinnyi bari bayoboye, bagabanya ikinyuranyo hasigaramo amasegonda 20.
Areruya Joseph aragumana umupira w’umuhondo uzwi nka ’Maillot Jaune.’

Uko bakurikiranye mu gace Nyamata-Rwamagana
1. UWIZEYIMANA Bonaventure (Benediction Club) 2:16:26
2. HAMZA Yacine Algeria + 0:04
3. AVILA Edwin Team Illuminate + 0:04
4. DEBRETSION Aron Eritrea + 0:04
5. UKINIWABO Jean Paul Rene Rwanda + 0:04
6. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka + 0:04
7. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka + 0:04
8. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes + 0:04
9. MEBRAHTOM Natnael Eritrea + 0:04
10. KEEPING Stephen Lowestrates.ca + 0:04

Urutonde rusang nyuma y’umunsi wa gatandatu
1. Areruya Joseph (Dimension Data) 15h24’31”
2. Eyob Metkel (Dimension Data) + 38’’
3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1’16’’
4. Pellaud Simon (Team Illuminate) + 1’33’’
5. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) + 2’00’’
6. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) + 2’44’’
7. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +2’54’’
8. Okubemariam Tesfom (National Team Eritrea) + 3’02’’
9. Munyaneza Didier (Benediction Club) + 3’03’’
10. Jeannes Mathieu (Haute Savoie) + 3’06’’
Ohereza igitekerezo
|