
Yatsinze iryo rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017.
Iri rushanwa ryatangiriye mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro aho risorezwa mu Karere ka Nyagatare.
Abasiganwa bakaba bakoresheje ibirometero 152 mu bakuru na 88 mu bakobwa n’ingimbi. Uwizeye Jean Claude ukinira “Les Amis Sportifs”mu bakuze niwe waryegukanye.
Mu batarengeje imyaka 23 uwasize abandi ni Munyaneza Didier niwe wabaye uwa mbere aho mu birometero 152 we yakoresheje amasaha 4 n’iminota 17.
Mu bakobwa no mu bakiri bato b’abahungu bo bahagurukiye mu karere ka Kayonza berekeza i Nyagatare, Girubuntu Jeanne D’arc yongeye gusiga abakobwa bagenzi be akoresheje amasaha 2 n’iminota 42 naho Mbarushimana Jimmy yanikira abahungu akoresheje amasaha abiri n’iminota 17.


Urutonde rw’amakipe yitabiriye irushanwa
Fly Cycling Club
Cycling Club for all
Muhazi Cycling Generation
Cine Elmay
Les Amis Sportifs
Benediction Club
Rwandan Eagles Cycling Team
Karongi Vision Sports Center
Dore Gahunda ya Rwanda Cycling Cup iteye muri 2017:
1. Taliki 01/04/2017: MEMORIAL LAMBERT BYEMAYIRE (Kigali- HUYE + Kuzenguruka)
2. Taliki ya 06/05/2017: FARMERS’ CIRCUIT (KIGALI - NYAGATARE)
3. Taliki 20/05/2017: RACE TO REMEMBER (RUHANGO KARONGI + Kuzenguruka)
4. Taliki 24/06/2017 Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye rizabera i NYAMATA)
5. Taliki 24/06/2017: Shampiona y’igihugu (MUHANGA - KIGALI + Kuzenguruka)
6. Taliki 22/07/2017: RACE FOR CULTURE (NYAMAGABE - NYANZA + Kuzenguruka)
7. Taliki 19/08/2017: CENTRAL RACE (NYAMATA - MUHANGA)
8. Taliki 23/09/2017: MUHAZI CHALLENGE (KIGALI-RWAMAGANA +Kuzenguruka)
9. Taliki 21/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (NYANZA - RUBAVU)
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Igikombe cyuyumwaka ni icya amiss siportful yi Rwamagana murakoze
turashi mira uwomusorewegukanye irushanwa