Uwayezu Sandrine w’imyaka 21, yamaze kuba umukobwa wenyine ukora uyu mwuga muri Afurika, mu gihe abasanzwe bakanisha amagare asanzwe, ariko adakoreshwa mu marushanwa y’amagare yemewe.
Kugeza ubu afatanya na bagenzi be gutunganya amagare azifashishwa muri Tour du Rwanda 2017, akazaba ashinzwe gukurikirana ikipe ya Lowestrates.ca yo muri Canada.

Johnattan Jock Boyer, Umunyamerika wagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, abona ari ibintu bidasanzwe kuba u Rwanda rufite umukobwa ukanisha amagare y’abakinnyi.
Avuga ko no muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bateye imbere bafite umukobwa umwe gusa.

Uwayezu Sandrine yabwiye Kigali Today ko yakunze gukanisha amagare kuko mbere yari asanzwe ari umukanishi w’imodoka aho yari arangije amashuri yisumbuye mu bukanishi (Mechanique Automobile).
Ati “Sinavuga ko hari umuntu runaka nabikuyeho ubu intego mfite ni ukubigira umwuga kuko ubu ndi kubyiga kandi mbikunze.
"Ubu igare ry’umukinnyi riramutse rigize ikibazo nko gutobokesha ipine ari mu isiganwa, gutobokesha, guhindura iringi, ibibazo by’amapine bisanzwe, ibyo ndabikora"

Avuga ko nyuma y’amezi abiri amaze muri aka kazi, ageze ku rwego rumushimishije kuko iby’ingenzi byinshi asigaye abasha kubikora bitarenze amasegonda 22.

Usibye Uwayezu Sandrine uzaba ufasha ikipe Lowestrates.ca, u Rwanda rufite abandi bakanishi 12 bazaba bafasha amakipe yose azaba yitabiriye Tour du Rwanda izatangira kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017.


Ohereza igitekerezo
|
Umva wowe wipfobya uwo mwana abobandi ntago bakanika ariya magare wibukeko Atari nigare wajya nyabugogo cg mu masoko hano mu Rwanda NGO uribone bivuzengo kuyakanika bisaba ubuhanga
Bavuze amagare ya siporo Ariko !
Mutubwire abandi muzi mwe
ok ni byiza ko u Rwanda rukomeza kwihesha agaciro mu buryo bwose. Naryo ni ishema ry’igihugu ko abanyarwandakazi bamaze kuba indashyikirwa muri gahunda zose z’igihugu. Biratangaje ko umwari nka UWAYEZU, mu gihe cy’amasegonda 22 abamaze gukora reparation y’igare nka ririya ry’ubwenge rigakomeza amasiganwa!! congratulation to her!
Abanyamakuru mugeraho mukatubeshya abakobwa bakora ubukanishi bw’amagare nibenshi rwose mwitubeshya.
hhhhhh abakobwa bakanika amagare hano murwanda wababara ababanyamakuru bikigihe nibmutubwira ngo tujye dusorera inkuru zanyu mwirirwa mutubeshya