Umwongereza Backstedt Zoe yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23
Backstedt Zoe W’inyaka 20 ukomoka mu Bwongereza yegukanye isiganwa rya UCI World Road Championiship mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 basigabwa n’igihe ku giti cyabo akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.

Zoe niwe mukinnyi wahagurutse nyuma y’abandi kuko yahagurutse kuri BK Arena ku isaha ya saa 12:05pm maze ibirometero 22 na metero 600 abinyonga akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.
Uyu mukobwa ukiri muto si ubwa mbere yambaye umudari wa UCI Road World Championship kuko yagiye atsinda mu marushanwa y’abato kugeza kuri iyi ya Kigali aho ayegukanye mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Backstedt Zoe yakurikiwe n’umunya Slovakia Viktória Chladoňová waje ku mwanya wa kabiri asizwe umunota umwe n’amasegonda 50 kuko yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 47.
Muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, umunyarwandakazi NTAKIRUTIMANA Martha niwe waje hafi aho yaje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 36 n’amasegonda 27 bivuze ko yasizwe iminota itanu n’amasegonda 31 na Zoe wabaye uwa mbere.

Claudette Nyirarukundo wahagurutse mbere y’abandi, yaje ku mwanya wa 32 aho yakoresheje iminota 37 n’amasegonda 14 bivuze ko yasizwe iminota 6 n’amasegonda 18 nu wabaye uwa mbere.







Kureba andi mafoto: KANDA HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|