Umwe ku wundi, aba ni bo banyamakuru bakugejejeho Tour du Rwanda 2023 (AMAFOTO)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umunya-Eritrea Henok Muluebrhan
Ni isiganwa mpuzamhanga ryitabirwa n’ibihangange, by’umwihariko Tour du Rwanda 2023 yitabiriwe n’umunyabigwi Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enye, aha byatumye umubare w’abakurikira iri siganwa wikuba inshuro nyinshi.
Kugira ngo amakuru agere kuri buri wese wifuza kuyamenya, itangazamakuru riza ku isonga yaba iryo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga. Hari benshi baba bifuza kumenya abanyamakuru babagezagaho amakuru umunota ku wundi.