Umuyobozi wa Banki ya Kigali yahembye batatu ba mbere batsinze irushanwa ry’isi ry’amagare mu ngimbi

Umuyobozi wa Banki ya Kigali yatanze ibihembo by’abakinnyi batatu ba mbere muri Shampiyona y’isi y’amagare, icyiciro cy’abagabo mu gusiganwa n’igihe.

Ibihembo Dr. Diane Karusisi yabishyikirije abatsinze mu batarengeje imyaka cumi n’icyenda mu bagabo, ari na cyo cyiciro cy’ingimbi.

Muri iri rushanwa riri kubera i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 20 Nzeri, abasiganwa bahereye mu cyiciro cyo gusiganwa n’igihe.

Icyiciro cy’abatarengeje imyaka cumi n’icyenda mu bagabo mu gusiganwa n’igihe cyegukanywe n’Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko wakoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi.

Ku mwanya wa kabiri hari Umunyamerika Barry Ashlin wahageze nyuma y’amasegonda atandatu, mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Umubiligi Seff van Kerckhove waje hashize amasegonda hafi icyenda nyuma y’uwa mbere.

Banki ya Kigali iri mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa ry’isi ryo gusiganwa ku magare, dore ko kugeza ku wa kabiri 23 Nzeri, iri rushanwa ryatangiriraga muri BK Arena.

Iyi ni inyubako y’akataraboneka Banki ya Kigali ishoramo imari mu guteza imbere ibikorwa bigaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibihuza urubyiruko nk’imikino n’imyidagaduro.

Abafana, abasiganwa n’abandi bashyitsi bose bari kumwe nabo muri iri rushanwa, Banki ya Kigali yarabazirikanye. Kuri stand yayo imbere ya KCC, hari Imikino itandukanye, imashini ibafasha kubikuza amafaranga, n’ abanyamahanga ubwabo bashobora kubikuza mu madolari. Aha kandi hari n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe POS machine.

Ikindi kandi, muri serivise ziri kuri stand ya BK, abashaka gufunguza konti nshya, naho hari abakozi ba banki babibafashamo.

Dr. Diane Karusisi Umuyobozi wa Banki ya Kigali yagize ati "Iyi shampiyona irenze kuba isiganwa; ni umwanya wo kugaragaza umutima w’u Rwanda n’ubudatezuka bwa Afurika muri rusange. Kwakira irushanwa ry’isi ry’amagare, bigaragaza ukuntu twebwe nk’igihugu n’umugabane muri rusange turi kwandika amateka yacu mu ruhando rw’isi."

Karusisi yongeyeho kandi ati "Twebwe muri Banki ya Kigali, dushora imari muri siporo tutiganda, kuko tuyibona nk’umusemburo ukomeye w’iterambere atari iry’abakina imikino ngororamubiri gusa, ahubwo n’iry’imiryango n’ubukungu muri rusange. Gushyikira iki gikorwa bijyanye n’intego twiyemeje yo guteza imbere ubushobozi no kubaka umuco urenze uw’irushanwa."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka