Umunya-Suwede Jakob Söderqvist yegukanye isiganwa mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo

Jakob Söderqvist w’imyaka 20, ni we wegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa ry’Isi ry’amagare, UCI Road World Championship, nyuma yo gukoresha iminota 38 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 31 na metero 200.

Jakob ni umwe mu bakinnyi beza bari bitezwe uyu munsi, akenshi bijyane n’urwego ariho dore ko muri uyu mwaka kugeza muri uku kweizi, amaze gukina amarushanwa agera kuri 29 mu bihugu bitandukanye harimo n’ayo yagiye yegukana.

Umunya Nouvelle-Zelande, Nate Pingle, ni we wegukanye umwanya wa kabiri aho yakoresheje iminota 39 n’amasegonda 28, akaba yasizwe umunota umwe n’amasegonda 3 naho Umufaransa Decomble Maxime yegukana umwanya wa gatatu, aho yakoresheje iminota 39 n’amasegonda 28.

Umunyarwanda Niyonkuru Samuel ni we waje hafi aho yaje ku mwanya wa 28, akoresheje iminota 43 n’amasegonda 15, naho Tuyizere Etienne we aza ku mwanya wa 30 akoresheje iminota 43 n’amasegonda 36.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Nzeri, hakinwa abatoya abagabo n’abagore.

Kureba andi mafoto: KANDA HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka