Umufaransa Joris Delbove yegukanye agace Rubavu-Karongi ka #TdRwanda2025

Mu gace ka kane ka Tour du Rwanda kakinwaga bava Rubavu berekeza mu karere ka Karongi, Umufaransa Joris Delbove ni we ukegukanye.

Ku ntera ireshya na Kilometero 95.1, abakinnyi 68 bahagurutse mu mujyi wa Rubavu berekeza mu Karere ka Karongi ahasorejwe agace ka kane ka Tour du Rwanda.

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi Uwiduhaye Mike (Rwanda) na Nzafashwanayo J Claude (CMC) bayoboye isiganwa. Inyuma yabo bari bakurikiwe n’abakinyi 4 : Nsengiyumya Shemu (Java-Inovotec), Lorot (Amani), Munyaneza Didier (Rwanda) na Matthews (Afrique du Sud), bidatinze bane baje guhita bafata babiri b’imbere bafatanya kuyobora isiganwa.

Aba bayoboye isiganwa kuva bazamuka Pfunda, bazamuka ishyamba rya Gishwati ndetse na Congo Nil muri Rutsiro, gusa baza gushikirwa mu bilometero 20 bya nyuma.

Aba bakinnyi 6 bayoboye isiganwa ari bo Uwiduhaye (Rwanda), Nzafashwanayo (Rwanda, CMC) , Nsengiyumya (Rwanda, Java-Inovotec), Lorot (Ouganda, Team Amani), Munyaneza (Rwanda) na Matthews (Afrique du Sud), batangiye gucikamo ibice, Munyaneza Didier abanza gusigara.

Nyuma Uwiduhaye Mike yagerageje kuyobora isigamwa ariko nyuma we na bagenzi be igikundi cyarimo Fabien Doubey wari wambaye maillot jaune kiza kubafata.

Binjira aho isiganwa ryasorejwe, umufaransa Joris Delbove yaje gushyiramo intera asohoka mu gikundi, aza guhita yegukana aka gace ndetse ahita anambara Maillot Jaune.

Umunyarwanda wahageze mbere y’abandi ni Manizabayo Eric wahageze ari uwa 7, naho ku rutonde rusange kugeza ubu umunyarwanda uza imbere ni Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 9, mu gihe Manizabayo Eric Karadio ari uwa 11.

Nyuma y’akazi abanyarwanda bakoze uyu munsi, byatumye bahabwa bimwe mu bihembo bigenda bitangwa mu isiganwa, birimo igihembo cy’ufite amanota menshi mu kuzamuka imisozi (Best Climber) cyahise gifatwa na Nsengiyumba Shemu.

Mike Uwiduhaye wa Team Rwanda nyuma yo kumara igihe ari mu bayoboye isiganwa ndetse akaza no kugera igihe ariyobora wenyine, yahembwe Best in Breakaway.

Ibihembo byatanzwe

1-Uyoboye urutonde rusange (Yellow Jersey): Joris Delbove (TOTAL Energies)

2-Uri imbere mu manota yo kuzamuka: Nsengiyumva Shemu (Java Inovotec)

3: Umukinnyi ukiri muto mwiza: Adria Pericas Capdevelia (UAE Emirates Gen_Z)

4-Best Sprinter: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

5-Umunyarwanda uhiga abandi: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

6-Uwegukanye agace:Boris Delbove (TOTAL Energies)

7-Umunyafurika uhiga abandi: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)

8-Umunyafurika ukiri muto: Yoel Habteab (Team Eritrea)

9-Best in Breakaway: Mike Uwiduhaye (Team Rwanda)

10-Ikipe yitwaye neza: TOTAL Energies (France)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka