Umufaransa Fabien Doubey ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025

Fabien Doubey ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga "Tour du Rwanda 2025" yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda

Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025
Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025

Kuri iki Cyumweru tariki 02/03/2025, ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda, ubwo hakinwaga agace ka nyuma katakinwe uko kari gateganyijwe kubera imvura.

Ubwo abakinnyi bari basigaje kuzenguruka inshuro imwe ku ntera ireshya na kilometero 14, imvura nyinshi yari irimo igwa mu mujyi wa Kigali, isiganwa ryahise rihagarikwa.

Umufaransa Fabien Doubey wari wambaye umwenda w’umuhondo, byahise byemezwa ko ari wegukanye isiganwa hagendewe ku rutonde rusange nyuma y’iminsi irindwi yari yakinwe.

Ku bindi bihembo byatanzwe, umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ukinira Java Inovotec yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka (Best Climber).

Munyaneza Didier yegukanye igihembo cy’uwegukanye amanota menshi y’intego zabaga zashyizweho (Intermediate Sprints). Masengesho Vainqueur nawe yahembwe nk’umunyarwanda waje imbere y’abandi, aho ku rutonde rusange ari ku mwanya wa karindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimira amakuru muduha

German yanditse ku itariki ya: 2-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka