
Ni isiganwa ryari rikomeye cyane ugereranyije n’utundi duce twatambutse, aho ibyaberaga mu isiganwa byagendaga bihinduka umunota ku wundi.

Kilometero enye za mbere umukinnyi wageragezaga gusohoka mu gikundi ngo asige abandi, peloton yahitaga yihutira kumugarura.


Ku kilometero cya gatanu, Muhoza Eric ukinira Team Amani yasohotse muri peloton, ahita akurikirwa n’abarimo Berlin (Bike Aid), Schutte (Afrique du Sud), Kibrom (Eritrea), Gidey (Ethiopie), Taha (CMC) na Hailemaryam (Ethiopie), bahita batangira kuyobora isiganwa ari barindwi.













Aba bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa kugeza basohotse ishyamba rya Nyungwe, gusa bakanyuzamo bagacikamo ibice ariko umunyarwanda Muhoza Eric akaguma mu bayoboye.




Muhoza Eric basatira akarere ka Huye yaje kugerahp ayobora isiganwa wenyine, ariko bageze mu bice byo mu Gahenerezo bazamuka ngo bagere mu mujyi wa Huye, umubiligi Marvoet yaje guca abandi mu rihumye yinjira umujyi wa Huye wenyine, ahita yegukana agace k’uyu munsi.





Ohereza igitekerezo
|