
SKOL isanzwe iri mu baterankunga b’Imena ba Tour du Rwanda buri mwaka, iba ifite udushya dutandukanye mu rwego rwo gushimisha abakurikira isiganwa rya Tour du Rwanda.
Ibibumbano bitatu biri mu ishusho y’abantu batwaye amagare, ikiri mu ishusho y’umuntu wicaye ku igare.
Ikigaragaza isura y’umuntu uri kunyonga igare yarihagurukiye n’ikindi kigaragaza isura y’umukinnyi w’igare urimo kwishimira insinzi ahagaze ku igare, biri mu birangaza benshi babyibazaho kubera uburyo bikozemo n’Ingano yabyo.

Benurugo Kayihura Emilienne ushinzwe gutegura ibikrwa muri SKOL aganira na Kigali Today, yavuze ko ibi bibumbano byakorewe mu gihugu cya Portugal mu rwego rwo gukurura abafana no kubakundisha umukino w’amagare.
Ikibumbano kimwe cyatwaye amayero arenga ibihumbi 10, kandi ngo biterwa n’Umwaka wagikoreshejemo kuko ashobora no kuzamuka kure y’aka gaciro.
Kugeza ubu SKOL Ifite ibibumbano bitatu ivuga ko ishobora no kuzongera, kuko babona bikomeje kuzana uburyohe mu isiganwa rya Tour du Rwanda basanzwe batera inkunga buri mwaka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
skol niyambere pe