Kuri uyu wa Kane ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare, uyu munsi hari hatahiwe icyiciro abahungu bakina bafatanyijemo n’abakobwa (Team Mixed Relay).

Abakobwa batatu (Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine na Tuyishime Jacqueline) babanje barahaguruka basiganwa Km 28, basoje hahaguruka abahungu batatu (Nsengimana Jean Bosco na Habimana Jean Eric ) nabo basiganwa Km 28.
Nyuma yo gusoza haje guteranywa ibihe bose uko ari batandatu bakoresheje muri Kmilometero 56, maze igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku mwanya wa mbere bakoresheje iminota 39, amasegonda 18 n’iby’ijana 24, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rusizweho 03’43"13 naho Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu.

Ku munsi w’ejo irushanwa rizakomeza aho hazakinwa isiganwa risanzwe ryo mu muhanda, hakazakina ibyiciro by’abakiri bato (batarengeje imyaka 18) ku bahungu n’abakobwa, u Rwanda ho hakazakina ingimbi gusa
Ohereza igitekerezo
|
Bravo bana bacu.
We are proud of you.
Keep moving, aim much higher. I believe you will perform even much better and get Gold medals.
Congrats!
Phineas
Bravo bana bacu.
We are proud of you.
Keep moving, aim much higher. I believe you will perform even much better and get Gold medals.
Congrats!
Phineas
Bravo bana bacu!
We are proud of you.
Keep moving and aim much higher, and I believe you will perform even much better.
Thanks
Phineas
Tuzajya duhozwa na équipe ya ma gare umupira wo waratwihishe aho kuwukinisha ibirenge.tuwukinisha umunwa*