Kuri uyu munsi wa Gatanu wa shampiyona Nyafurika mu mukino w’amagare, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku batarengeje imyaka 18, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ingimbi (abahungu batarengeje imyaka 18).
Abasiganwa bahagurutse ku i Saa Sita zuzuye, aho abasiganwa bakoze Kilometero 84, bakaba bagombaga kuzikora bazengurutse inshuro esheshatu ahari hateganyijwe haberaga isiganwa.

TUYIZERE ETIENNE wegukanye umwanya wa mbere

NIYONKURU SAMUEL wegukanye umudali wa Bronze
Umwanya wa mbere waje kwegukanwa na Tuyizere Etienne ndetse byatumye anegukana umudali wa Zahabu, ku mwanya wa gatatu naho haza umunyarwanda Niyonkuru Samuel.



Ohereza igitekerezo
|