Ni amasiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ifatanyije na Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR).

Aya masiganwa abiri azitabirwa n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu byo muri Afurika ari byo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, RDC n’u Rwanda.
Amasiganwa yombi azaba bazenguruka mu bice bya Kimihurura aho bazahagurukira bakanasoreza kuri Rwanda Revenue banyuze Kimihurura MU MYEMBE – ECOLE INTERNATIONALE – OGOPOGO – Sundowner – KU KABINDI – NIDA (Umushinga w’indangamuntu)
Abakobwa bazahaguruka Saa mbiri za mu gitondo bazenguruke inshuro 10 ku ntera y’ibirometero 55, naho abahugu bahaguruke Saa ine bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibirometero 80.

Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe unayobora Ferwacy, akaba yaratewe inkunga n’umuryango w’aba maires (mayors) b’imijyi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa binyuze muri CNOSR.
Ohereza igitekerezo
|