Ni irushanwa riri kubera mu gihugu cya Ethiopia mu mujyi wa Baher Dar, aho muri icyi gitondo hakinwe ibyiciro bitandukanye, ariko barushanwa mu gusiganwa mu makipe harebwa ibihe ikipe yose yakoresheje (Team Time Trial).

U Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatatu mu cyiciro cy’ingimbi, inyuma ya Ethiopia ya mbere, ndetse na Eritrea yaje ku mwanya wa kabiri, ikipe y’u Rwanda y’ingimbi ikaba igizwe na Jean Eric Habimana, Barnabe Gahemba, Eric Muhoza na Renus Uhiriwe Byiza.



Mu cyiciro cy’abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23, u Rwanda ruje ku mwanya wa kabiri, aho igihugu cya Ertitrea cyaje ku mwanya wa mbere, naho Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu, aha u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Nsegimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Moïse.



Ohereza igitekerezo
|