Tubona Siporo nk’inzira y’iterambere n’amahirwe - Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi b’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi kuba bwarazanye shampiyona y’isi mu Rwanda anashimangira ko siporo ikwiriye kubonwa nk’inzira y’iterambere n’amahirwe.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba UCI ubwo hatangizwaga Inama y’Inteko Rusange ya UCI ku nshuro y’i 194 (UCI Congress) yateraniye i Kigali, aho yatangiye ashimira abayobozi baryo bayobowe na David Lappartient ku bwo kuzana Shampiyona y’Isi y’Amagare ku mugabane wa Afurika bwa mbere mu mateka by’umwihariko i Kigali.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndashaka gushimira UCI n’ubuyobozi bwayo burangwanjwe imbere na David Lappartient ku bwo guhitamo Igihugu cyacu kwakira isiganwa ry’amagare ku Isi ndetse n’Inama y’Inteko rusange y’abanyamuryango babarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, ibi bivuze ikintu kinini no kuba bibereye ku mugane wa Afurika ku nshuro ya mbere."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bishimiye cyane kuba ari ubwa mbere mu mateka ya Shampiyona y’Isi Afurika igize ibihugu byinshi biyitabira.

Yagize ati “Turishimye ko ibihugu 108 byitabiriye iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare, ari indashyikirwa, muri Afurika gusa dufite ibihugu 36 umubare uri hejuri w’ubwitabire ku mugabane wacu mu mateka y’iyi shampiyona y’Isi. Twishimiye kandi abakinnyi bose ndetse n’abafana baje baturutse hafi cyangwa kure bari hano. Ku bihugu bimaze gutera imbere muri uyu mukino ndetse n’ibikiri mu nzira, ubwitabire bwanyu nibwo bwatumye iyi shampiyona igira igisobanuro.”

Prezida Kagame yongeye gushimira abakinnyi bose bitabiriye ndetse avuga ko kwitabira kwabo aribyo biha imbaraga n’abato, yongera kuvuga ko igare muri Afurika ryifashishwaga mu buryo bw’ingendo gusa mu Rwanda by’umwihariko Leta ikaba yarashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abafatanyabikorwa batumye ibi bishoboka ndetse anakomoza kuri Tour du Rwanda nka rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika ari naho yahereye avuga ko siporo ari inzira y’terambere ndetse n’amahirwe.

Ati “Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe kugira ngo ibi bigerweho, izi mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba imwe mu masiganwa yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika ndetse iba n’umusingi wo kuzamura impano no kuzana abafana ku mihanda murimo kubona iki cyumweru cyose. Muri uyu mwaka, twafunguye ibigo bitatu bya UCI byatumye u Rwanda ruba igihugu cya kabiri gifite ibi bigo ndetse abakinnyi batandukanye bavuye muri Afurika, batangiye kuhatorezwa babona ubumenyi ndetse n’ibikorwa remezo bigezweho, rero tubona siporo nk’inzira y’iterambere n’amahirwe”

Shampiona y’isi, irakomeza kuri uyu wa Kane hasiganwa abatarengeje imyaka 23 mu bagore ku ntera y’ibirometero 119.8 mu mihanda ya Kigali aho inzira bakoresha bayizenguruka inshuro umunani bahagurukira Kigali Convention Centre akaba ari naho basoreza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka