Muzungu Gerald Umuyobozi w’akarere nyuma y’isiganwa ry’amagare mu birometero 56 bahagurukira Cyunuzi bajya k’umupaka wa Rusumo bagaruka i Nyakarambi,yashimiye urubyiruko rwitabiriye amarushanwa avuga ko akarere ka Kirehe kiteguye guteza imbere siporo kuko biri no mu mihigo y’akarere.



Yavuze ko akarere kari mu mushinga wo gutangiza ikipe y’amagare ati“ntitwigeze dutanga amatangazo ku maradiyo kohari Tours de Kirehe ariko mwiboneye imbaga y’abantu baje kureba isiganwa,bitweretse ko amagare ari impano yacu,ni bimwe mu myiteguro mu mushinga wo gutangiza ikipe y’amagare”.

Avuga ko amagare n’indi mikino izafasha urubyiruko kwirinda indwara z’ibyorezo zituruka ku busambanyi n’ibiyobyabwenge bishobora gutuma ahazaza h’urubyiruko hangirika.

Mu basore56 bitabiriye Tours de Kirehe31nibo barirangije abandi bakurwamo n’umunaniro.
Mpozembizi Jean de Dieu w’imyaka 23 wo mu murenge wa Nasho wabaye uwa mbere mu irushanwa ryose,yavuze ko ibanga rye ari ubushake kuko nta marushanwa yigeze ajyamo.
Yatunguwe no kuba uwa mbere mu gihe ubushobozi bw’amikoro ari buke ati“ni umuntu wantije iri gare ngo ngerageze amahirwe none mbaye uwa mbere, ubu uwampa akagare ka siporo nagera kure nkaba nka ba Ruhumuriza nkahesha igihugu cyanjye ishema”.
Kubwimana Gonzague umwe mubafana b’uyu mukino ati“Ibi byo birarenze twumvaga abanyamagare dusuzuguritse tugatwara amagare nta ntego none Leta iduhaye agaciro bizadufasha kuva mu ngeso mbi twiha agaciro”.
Intumwa ya FERWACY muri ayo marushanwa yavuze ko abasore ba Kirehe bashoboye kandi bafite impano mu gutwara amagare.
Nubwo amagare yakoreshejwe mu irushanwa atari ayabugenewe ntibyababujije gukoresha neza igihe.

Mpozembizi Jean de Dieu wa mbere yakoresheje2h29min31Muhawenayo Laurent wa kabiri yakoresheje 2h32min16sec,Uzabakiriho Jean de Dieu wa gatatu yakoresheje 2h32min20sec, Manizabayo Jean Pirre uwa 4,Uwambajimana Donatien uwa gatanu.
Batanu babaye aba mbere bahawe ibihembo bitandukanye aho uwa mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 50.
Ohereza igitekerezo
|