Nyuma muri Mutarama 2015 mu karere ka Gisagara hari hatangijwe isiganwa ry’amagare ariko hakoreshwa amagare asanzwe azwi ku izina rya pine balo(pneu ballon), iri siganwa nk’uko byari byatangajwe ko rizaba ngarukamwaka, ni nako byagenze aho biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 04 Kamena 2016 ryongera kuba.


Inzira izakoreshwa
Abakobwa
Bazahagrukira i Musha, berekeze inzira ya Save-Rwasave-Kabutare, maze basoreze ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye.

Abagabo
Rwabuye-Tumba-Kibirizi-Mugombwa(Bishya)-Muganza-Ndora (Centre)-Musha-Save (Ku cyapa)-Rwasave-Kabutare, maze basoreze ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye

Mu isiganwa ryari ryabaye umwaka ushize, Munyamahoro Jean Claude wo mu ikipe ya CCA, ni we waje kurangiza isiganwa ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) akurikirwa na Twizeyimana Mathieu wakoresheje 2h32’29’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’.

Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.
Ohereza igitekerezo
|