Ku nshuro ya 32 muri Burkina Faso hagiye kubera isiganwa ry’amagare rizwi nka Tour du Faso, isiganwa rizanitabirwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’andi makipe 14.

Iri siganwa riratangira kuri uyu wa Gatanu, aho iri siganwa rikazakinwa mu gihe cy’iminsi 10 kuva tariki ya 25 Ukwakira kugera 3 Ugushyingo 2019, rikazaba rigizwe n’intera ya Kilometero 1205.

U Rwanda ruhaguruka kuri uyu wa Gatatu ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu ari bo Hakizimana Seth, Munyaneza Didier, Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Uwizeye Jean Claude na Nzafashwanayo Jean Claude.

Umunsi ufungura isiganwa i Ouagadougou bizaba ari ugusiganwa umuntu ku cye (CMI/ITT), mu gihe urugendo rurerure ruri ku munsi wa karindwi aho bazakina Km 182,5.
Umunya-Burkina Faso Mathias Sorgho ni we uheruka kwegukana iri siganwa mu mwaka ushize wa 2018 arusha uwa kabiri amasegonda 13.
Ohereza igitekerezo
|