#TdRwanda2025: Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace Nyanza-Kigali

Nahom Araya ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea ni we wegukanye ka Nyanza-Kigali, kasorejwe Canal Olympia ku musozi wa Rebero, nyuma yo gusiga abarimo Mugisha Moise bari bahanganye

Mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda, abakinnyi bahagurukiye i Nyanza, aho banyuze umuhanda mushya uhuza Nyanza na Kigali unyuze mu karere ka Bugesera.

Isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko bamaze kugenda kilometero umunya-Uganda Mugalu ukinira Java-Inovotec yabimburiye aband gusohoka mu gikundi.

Nyuma yaho gato abakinnyi batandatu nabo basohotse mu gikundi ari bo Mugalu : Mugisha, Uwiduhaye Munyaneza (Rwanda), Nsengiyumya (Java-Inovotec), Niyonkuru (Team Amani) na Schutte (Afrique du Sud).

Aba bakinnyi bayoboye isiganwa kugera binjiye mu mujyi wa Kigali, ariko bamwe batangira gusigara ubwo batangiraga kuzamuka Gikondo bagana Rebero.

Mu bilometero bitanu bya nyuma Mugisha Moise yagerageje gusiga bagenzi be amara akanya gato ayoboye isiganwa wenyine, ariko mu kilometero cya nyuma umunya-Eritrea Araya yaje guhita amucaho ahita yegukana aka gace

Uko abakinnyi bakurikiranye kuva Nyanza-Kigali
Uko abakinnyi bakurikiranye kuva Nyanza-Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka