#TdRwanda2025 Brady Gilmore ni we wegukanye agace Musanze-Rubavu

Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech wari wegukanye agace k’ejo ni nawe wegukanye agace Musanze-Rubavu

Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 68 bari bahagurutse imbere y’isoko rya Musanze berekeza mu karere ka Rubavu, mu gihe umukinnyi umwe atabashije guhaguruka nyuma yo gusigwa iminota myinshi mu gace k’ejo, amategeko agahita amukura mu irushanwa.

Isiganwa rigitangira abakinnyi babiri Tuyizere Etienne wa Java-Inovotec na Lorot (Amani) bashyizemo intera ntoya ariko bahita babagarura.

Nyuma y’iminota mike ubwo bari bamaze kugenda kilometero esheshatu, Debay (Ethiopie), Tuyizere Etienne (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza Didier (Rwanda), bahise bongera basiga abandi ndetse bashyirmo intera y’amasegonda 35 ku gikundi cyari kibakurikiye

Aba bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa ndetse banashyiramo intera y’iminota itanu n’amasegonda 10, binjira umujyi wa Rubavu bayoboye isiganwa.

Ubwo bazengurukaga umujyi wa Rubavu bwa mbere igikundi cyaje gufata bane b’imbere, Niyonkuru Samuel agerageza kugenda wenyine ariko nawe bahita bamushyikira.

Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech ni we waje gutanga abandi kwambuka umurongo usoza isiganwa, ahita yegukana aka gace aho yari yaraye anatwaye agace ka Kigali-Musanze.

Brady Gilmore ni we wegukanye agace Musanze-Rubavu
Brady Gilmore ni we wegukanye agace Musanze-Rubavu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka