Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, dore uko byari byifashe mu nzira(Amafoto)
Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, nyuma yo kuba uwa mbere mu isiganwa ry’umunsi umwe ryakinwe kuri iki Cyumweru.

Uyu mugabo wari unabitse shampiyona nk’iyi ya 2024, yatwaye iya 2025 ibereye bwa mbere muri Afurika mu mateka yayo, akoresheje amasaha atandatu iminota 21 n’amasegonda 20 mu gusiganwa ibilometero 267.5
Wari umunsi udasanzwe yaba ku ba nyarwanda benshi bari ku mihanda hirya no hino aho isiganwa ryanyuraga ndetse no ku bakinnyi basiganwaga aho uyu munsi ariwo munsi wari ufite intera ndende ugereranyije n’indi minsi yabanje aho abasiganwaga kuri iyi nshuro basiganwaga ku ntera ingana n’ibirometero 267 na metero Magana atanu. 45.5
Dore uko hirya no hino byari byifashe mu nzira isiganwa ryacagamo.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|