
Mu ibaruwa Skol yashyikirije Ubuyobozi bwa FERWACY, uwo mufatanyabikorwa uri no mu bakomeye yatanze impamvu eshatu ari zo gucuruza inzoga ahari abantu benshi bitemewe, icyorezo cya Covid-19 cyiswe ikiza kitateguje cyatuma umufatanyabikorwa adakora uko bikwiye ndetse cyemejwe mu mategeko ko cyatuma amasezerano ahinduka, hari no kuba Skol yacururizaga muri Tour du Rwanda bitazakunda.
Uwahaye amakuru Kigali Today yavuze ko impande zombi zari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano, aho Skol yatangaga Miliyoni 82 ku mwaka. FERWACY ngo yifuje ko bagabanyaho 10% ariko Skol Brewery Rwanda ibaha Miliyoni enye gusa (4,000,000).
Ibyo bibaye mu gihe Tour du Rwanda 2021, izatangira ku Cyumweru tariki 02 ikazasoza ku ya 09 Gicurasi 2021.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Muraho. Biratubabaje cyane kuba skol ivuye muri turu du Rwanda. twayifataga nkuterankunga mukuru. ferwancy niyegere nyiri skol babiganireho kd niba ari amasezerano yarangiye barebe uko bakongera amasezerano.