Shampiyona y’umukino w’amagare izakinirwa mu muhanda Kigali-Huye mu mpera z’icyi cyumweru
Tariki 28-29/06/2014, mu mugi wa Kigali ndetse no mu muhanda Kigali-Huye hazabera isiganwa ry’amagare rizitabirwa n’amakipe yose icyenda igize Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda mu rwego rwa shampiyona y’uwo mukino ikinwa inshuro imwe mu mwaka.
Imikino y’iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’ay’bagore, izatangira ku wa gatandatu abakinnyi birwanaho ku giti cyabo mu gusiganwa n’isaha (Course Contre la montre individuelle), bikazabera mu mugi wa Kigali.

Ku cyumweru abakinnyi bagize amakipe y’abagabo bazasiganwa bava mu mugi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye aho bazanasoreza, naho abagize amakipe y’abagore bo bazasiganwa batangiriye i Muhanga nabo bakazasoreza mu karere ka Huye.
Iyo mikino ya shampiyona ahanini iba igamije gushaka amanota afasha abakinnyi kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, izitabirwa n’abakinnyi bose bakomeye bakina mu makipe yo mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.
Mu bategerejwe kandi bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza harimo Adrien Niyonshuti wegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona ya 2011 na 2013, akaba akinira ikipe ya MTN Qubekha muri Afurika y’Epfo akaba amaze iminsi yitegurira i Kigali.

Hari kandi Bonaventure Uwizeyimana usanzwe akinira ikipe ya Benediction Club ya Rubavu ariko akaba, nyuma yo kwitoreza muri Afurika y’Epfo, agiye kuzajya gukinira ikipe ya Europcar mu Bufaransa, Ndayisenga Valens wari umaze iminsi akorera imyitozo mu Busuwisi, na Hadi Janvier ugiye kwerekeza muri Reta zunze ubumwe za Amerika kwitorezayo.
Muri iri siganwa kandi hazanagaragaramo abandi bakinnyi bafite inararibonye nka Abraham Ruhumuriza, Nathan Bukusenga bavuye mu isiganwa ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo,ndetse na Nsengiyumva Jean Bosco, waje ku mwanya wa hafi mu banyarwanda muri Tour du Rwanda iheruka, nawe akaba yitegura kwerekeza mu Busuwisi kwitoza.

Mu bitezweho kuzigaragaza kandi harimo na Gasore Hategeka wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya shampiyona umwaka ushize, akaba yari yakurikiwe na Uwizeyimana Bonaventure na Byukusenga Nathan.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|