Kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hagiye gutangira Shampiona y’Afurka y’umukino w’amagare , ikaba igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Ni Shampiona igizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo gusiganwa umuntu ku giti cye, gusiganwa umuntu ku giti cye mu makipe, no gusiganwa mu muhanda bisanzwe ku makipe, byose bikaba mu byiciro by’ingimbi, abatarengeje imyaka 23, abakuru ndetse byose bikaba ku bagore n’abagabo.

Mu ijambo ry’ikaze muri uyu muhango rya Aimable Bayingana, yijeje abaziryatabira bose ko rizagenda neza
Ati "Ni ubwa kabiri tugiye kwakira iri rushanwa, turabizeza ko rizagenda neza, by’umwihariko kandi tugashima Leta y’u Rwanda iba yadufashije kuritegura neza binyuze muri Ministeri y’umuco na Siporo"
Dr. Mohamed Wagih Azzam, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika, yashimye Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse anashima uruhare rwe mu iterambere ry’Afurika muri rusange.
Yagize ati "Ndashima cyane Paul Kagame Perezida w’u Rwanda ku ruhare rwe mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, si mu Rwanda gusa kuko ni muri Afurika muri rusange, nkamushimira cyane n’uruhare agira mu iterambere ry’Afurika"

Amafoto y’uko uyu muhango wagenze





















Amafoto:Muzogeye Plaisir
Gahunda irambuye ya shampiyona ya Africa izabera mu Rwanda
Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:
Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro
Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018::
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km
Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu)– 18,6 km
Hommes Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km
Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu)– 60 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda -168 km
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|