
Samuel Mugisha ni we wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda
Mugisha w’imyaka 21, kwegukana aka gace bihise binamuhesha umupira w’Umuhondo (Maillot Jaune) usanzwe uhabwa umukinnyi umaze gukoresha igihe gito ku rutonde rusange rw’irushanwa.
Uyu musore uri kuzamuka neza muri uyu mukino, ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu mukino w’amagare iki gihe, kuva aho yatangiye gusiganwa mu babigize umwuga mu ntangiriro za 2017.
Bwari ubwa kabiri agaragaye muri aya marushanwa, nyuma y’uko ahamagawe bwa mbere muri Tour du Rwanda ya 2017.
Mugisha yageze ku murongo wenyine nyuma yo gusiga Uwizeye J Claude ukinira ikipye ya POCCL na Hailemekial Mulu wo muri Ethiopia hasigaye ikilometero imwe ngo basoze.

Aha yari akirenga umurongo wa nyuma

Irushanwa ryakozwe ahantu amakipe yose afite ishyaka

Samuel Mugisha yanyuzagamo akayobora abo basiganwaga

Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|