RwandanEpic: Daniel Gathof na Bart Classens begunye isiganwa ry’amagare yo mu misozi

Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens bagize ikipe ya SURF Pro nibo begukanye isiganwa ry’amagare yo mu misozi 2025 ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya gatanu mu gihe BeMC-Ndabaga irimo Ntakirutimana Martha yaryegukanye mu bagore.

Iyi kipe yari yakomeje gutanga ibimenyetso byo kwegukana iri siganwa, yabikoze ku wa 5 Ukuboza 2025 ubwo yegukanaga agace ka gatanu karisozaga kangana n’ibilometero 77 na metero 300 ku butumburuke bwa metero 1392 aho kahagurukiye Nemba mu karere ka Gakenke kagasorezwa Shyorongi mu karere ka Rulindo.

Aba bagabo begukanye aka gace bakoresheje amasaha abiri n’iminota 51 n’amasegonda 20 gahita kuzuza aka gatatu batwaye muri dutanu twakinwe muri irushanwa tungana n’ibilometero 245 muri rusange, basiganwe bakoresheje amasaha icumi n’iminota itatu n’amasegonda 41. Iyi kipe yabaye iya mbere yakurikiwe n’ikipe igizwe na Lukas Baum na Daniel Kiptala barushijwe iminota 12 n’amasegonda 37 bari banegukanye n’umwanya wa kabiri mu gace ka nyuma.

Mu bagore, iri siganwa ry’amagare yo mu misozi 2025 ryegukanywe n’ikipe ya BeMC-Ndabaga igizwe na Ntakirutimana Martha wari uri gufatanya n’Umuholandikazi Elodie Kuijper nyuma yo gukoresha amasaha 13 n’iminota 34 n’amasegonda 14 mu gihe mu bakina bafatanyije (Umugore n’umugabo) irushanwa ryegukanywe n’Abanya-Afurkka y’Epfo Bianca Haw wafatanya na Wade Young bakoresheje amasaha 12 n’iminota 12 n’amasegonda 56.

Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ryakinwaga, Daniel Gathof na Bart Classens baryegukanyemo inshuro ebyiri kuko bari banaritwaye mu 2023 aho iry’uyu mwka ryatangiye tariki 1 Ukuboza 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka